Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rurakangurira abaturage kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.
Kuri uyu wa 23 Gashyantare mu Murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare, habereye ibikorwa by’ubukangurambaga byakozwe ku bufatanye na RIB, inzego z’ibanze, aho baganiriye n’abaturage ku mpamvu zitera icuruzwa ry’abantu.
Rutaro Hubert, Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba yagarutse ku bantu bakoresha imipaka nabi bakayambuka mu buryo butemewe n’amategeko bigatuma bisanga mu byaha birimo no gucuruza abantu.
Yagize ati:”Imiryango imwe n’imwe ntimenya amakuru y’abana babo bagasigara bategereje ko bazabazanira amafaranga kuko bagiye mu kazi nyamara batazi ko bagurishijwe”
Aha abaturage basobanuriwe impamvu zirimo kudasobanukirwa n’imikorerwe y’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’amayeri akoreshwa, bityo ugasanga bamwe bisanga bahinduwe ibicuruzwa kandi byitwaga ko bashakaga guhindurirwa imibereho ikaba myiza.
Icyakoze mu mayeri rusange ni uko mu gihe abakora ubucuruzi bw’abantu bashaka kugira uwo babushoramo bamwizeze inyungu z’umurengera kandi zihuse, ari nabyo bikunze gukururira benshi guhubukira ibyo babwiwe; nyamara ari akaga basanze.
Mu gihe bamwe batarasobanukirwa n’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi Ndemezo Patrick, Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha byihariye, yasobanuye ko icuruzwa ry’abantu rikorwa mu buryo bunyuranye burimo gukoreshwa imirimo y’agahato, irishingiye ku gukora imibonano mpuzabitsina, gukoreshwa amashusho y’urukozasoni akenshi ibi bihera ku gushukirwa ku ikoranabuhanga.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karama bemeza ko basobanukiwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ariko bamwe ngo babyumvaga gutyo bibwira ko biba mu bihugu bya kure.
Akayezu Francine yagize ati: “Nyuma yo gusobanurirwa na RIB iki cyaha, dusanze umuntu wese byamubaho, icya mbere ni ukumenya amakuru y’aho abana bacu n’abavandimwe bari kandi tugomba kugira amakenga ku bantu bizeza abandi inyungu z’umurengera”
Basezera Jean Pierre na we yagize ati:” Dufite impungenge ku rubyiruko kuko barashaka amafaranga cyane kandi ntibita kumenya ngo ni nde uri kubizeza inyunguz ariko ubu twasobanukiwe imiterere y’iki cyaha, ubu hakurikiyeho kujya dutanga amakuru ku bantu bacu bambuka imipaka mu buryo butemewe”
Ubu bukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, buzabera mu turere turindwi dufite imirenge ikora ku mipaka aritwo Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi na Bugesera.










