MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Perezida Kagame yasabye Abapolisi bashya kwanga ruswa, no gushishoza mu kazi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
27/05/2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Abapolisi bashya barangije amasomo yabo gukorana indangagaciro zirimo kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza neza inshingano zabo.

Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi, “Police Training School” riri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo haberaga umuhango wo kwinjiza ba Ofisiye bashya muri Polisi y’Igihugu.

Uyu muhango kandi wahujwe no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’Igihugu imaze ikora ibikorwa byo kubungabunga umutekano mu bufatanye n’abaturage.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Polisi y’Igihugu mu kubungabunga umutekano no guteza imbere ituze ry’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Ndashimira Polisi y’Igihugu imyaka 25 imaze ikorera Igihugu cyacu akazi keza kandi k’indashyikirwa. Ndashimira Abapolisi bose ku bw’umurava n’ubwitange bwatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye, mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye. Izi ndangagaciro zikomeje no kubaranga hirya y’imbibe z’Igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko uko imiterere y’umutekano ku Isi igenda ihinduka, ari nako ibyaha birushaho gukorwa mu buryo buhanitse, bw’ikoranabuhanga kandi bwambukiranya imipaka, asaba Polisi y’u Rwanda gukomeza kujyana n’izo mpinduka.

Ati: “Imiterere y’umutekano ikomeje guhinduka, kandi ibyaha biragenda birushaho gukorwa mu buryo bugoye gukurikirana, buhindagurika kandi bwambukiranya imipaka. Niyo mpamvu imikorere ya Polisi y’igihugu nayo igomba kujyana n’igihe, imikorere ikumira ibyaha bitaraba, isubiza ibibazo bihari kandi ureba kure iyo niyo mikorere ya Polisi yacu twifuza. Mukomeze kubaka ubushobozi ubunyamwuga n’ibikoresho bijyanye n’igihe, bigomba kuba ku isonga niba dushaka gukumira no guhangana n’ibibazo bishya bigenda bigaragara.”

Yanagarutse ku bapolisi bashya barangije amasomo yabo, abasaba gushyira mu bikorwa ibyo bize no kurangwa n’indangagaciro zikwiriye umupolisi w’u Rwanda.

Yagize ati: “Abapolisi bashya, tubashimiye kuba mugeze kuri iyi ntambwe, ibyo mwize muzabigaragariza mu bikorwa. Aya mahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa, ahubwo yabubatse mu buryo bw’indangagaciro. Tubitezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo, no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”

Muri uyu muhango, hasoje Abapolisi bashya bagera kuri 436 barangije amahugurwa yabo yo kwinjira muri Polisi y’Igihugu ku rwego rwa ba Ofisiye, bahawe Ipeti rya Assistant Inspector of Police.

Amasomo aba bapolisi basoje bayatangiye tariki 15 Nyakanga 2025, barimo abagabo 327 n’abakobwa 109. Bari mu byiciro bitandukanye aharimo abanyeshuri 104 barangije amasomo y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu mashami atandukanye mu ishuri rikuru rya Polisi riri i Musanze.

Icyiciro cya 2 kigizwe n’abanyeshuri 172 bari basanzwe ari Abapolisi bato, barimo Abanyarwanda 163 n’abandi 9 baturutse mu Gihugu cya Syshelles.

Icyiciro cya Gatatu ni abanyeshuri 86 baje muri aya mahugurwa bavuye mu buzima bwa gisivile, Icyiciro cya Kane kigizwe n’abanyeshuri 50 barimo 30 b’urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano-NISS, na 20 b’urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha-RIB; mu gihe Icyiciro giheruka ari abanyeshuri bane bakoreye amahugurwa y’abofosiye bato mu bihugu bya Singapore na Misiri.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026
Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Inkuru z'ingenzi1

Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

22/08/2026
N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard
Amakuru

N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard

20/08/2026
Urubyiruko rwo muri Ngoma na Kirehe rwifuza ko imyaka yo kunywa inzoga izamurwa
Urubyiruko

Urubyiruko rwo muri Ngoma na Kirehe rwifuza ko imyaka yo kunywa inzoga izamurwa

18/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Tugomba gukora ku buryo buri Muturarwanda abaho adafite impungenge y’icyahungabanya umutekano we – CG Namuhoranye

Tugomba gukora ku buryo buri Muturarwanda abaho adafite impungenge y’icyahungabanya umutekano we – CG Namuhoranye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU