Umusore n’umukobwa bajyanwe kwa muganga nyuma yo kutumvikana ku gikorwa cyo gukorana imibonano mpuzabitsina bagaterana ibyuma bagakomeretsanya.
Byabereye mu Murenge wa Kibungo mu Kagari ka Cyasemakamba mu Mudugudu wa Kiruhura mu Karere ka Ngoma.
Amakuru MUHAZIYACU ifitiye gihamya ni uko uyu mukobwa asanzwe ari umunyeshuri wa IPRC Ngoma akaba afite imyaka 24, umusore we ngo asanzwe akora akazi k’ubutekenisiye mu Mujyi wa Ngoma, i Kibungo akaba afite imyaka 22.
Kanzayire Console Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kibungo yemereye MUHAZIYCU ko uko gukomeretsanya kwabaye nyuma y’aho umusore n’umukobwa batumvikanye ku ngingo yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ati :“Umusore yamusuye hakiri kare barabanza barateka bararya, nyuma umusore abwira umukobwa ngo baryamane undi aramwangira, ngo amutera icyuma mu nda no mu ijosi, nyuma ngo umusore na we birakekwa ko yagize ubwoba ahita yitera icyuma mu rubavu bose baryama aho bavirirana.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizeyimana Hamdun yabwiye MUHAZIYACU ko Polisi y’u Rwanda iri gukurikirana iki kibazo aho batangiye iperereza ngo kuko umukobwa avuga ko yatewe ibyuma n’umuhungu n’umusore na we akavuga ko yatewe ibyuma n’umukobwa.
Yavuze ko kuri ubu bose bajyanwe mu Bitaro bya Kibungo iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane ukuri, kuko bose bavuga ko basanzwe ari inshuti.
CIP Twizeyimana yasabye abantu kugira uruhare mu kwirindira umutekano ndetse ngo bakumva ko mu gihe umuntu agiranye amakimbirane na mugenzi we hadakurikiraho kuvushanya amaraso ahubwo bakwiriye kugana ubuyobozi bukabafasha.






