Maj. Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma guhaguruka rukarwana intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu Murenge wa Kibungo, nyuma y’Umuganda usoza ukwezi k’Ukuboza 2019, wari wanitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko.
Maj. Gen. Mubarak Muganga yagize ati: “Mu Rwanda muri iyi minsi tubona ibintu byinshi biva hakurya ya Kirehe, Kanyanga ziva hakurya ya Nyagatare n’ahandi, kandi ibyo biyobyabwenge biza bishakisha urubyiruko. Iyo ni intambara nk’urubyiruko mugomba kudufasha kurwana. Ubundi ibiyobyabwenge bifatwa n’abantu bihebye, ariko mwe [rubyiruko] mufite icyizere cyo kubaho, nta mpamvu yo kwiheba.”
Maj. Gen. Mubarak yanasobanuriye urubyiruko ko rubaswe n’ibiyobyabwenge nta terambere ryagerwaho kuko ari rwo mbaraga z’igihugu, ahubwo byaba intandaro zo kuba umutekano wahungabanywa mu buryo bworoshye; arusaba ubufatanye butajenjetse mu kubihashya.

Mu Karere ka Ngoma habarurwa abantu bari mu kiciro cy’urubyiruko basaga ibihumbi 90.
Umukozi ufite urubyiruko mu nshingano mu Karere ka Ngoma Rutagengwa Jean Bosco, yabwiye MuhaziYacu ko mu gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hakorwa ubukangurambaga.
Ati: “Dushyira imbaraga mu gukora ubukangurambaga bwo kwereka urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge, tukanarusaba ubufatanye mu kubikumira. Tubikora ku buryo buhoraho cyane cyane mu mashuri no mu muryango nyarwanda muri rusange.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba rugaragaza ko mu byaha bine byo kwirindwa cyane muri iyi ntara ku isonga haza icy ’ibiyobyabwenge, hagakurikiraho ibyaha byo gusambanya abana ku gahato, ubujura, no gukubita no gukomeretsa.
Mu biyobyabwenge bigaragara mu Ntara y’Ibirasirazuba harimo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga zigaragara cyane cyane mu bice bya Nyagatare, Urumogi n’inzoga zitemewe zengwa n’abaturage rwihishwa (harimo nk’izo bita Bareteta, Igikwasiteri n’Umumanurajipo); n’ibindi.
Ingingo ya 263 y’Itegeko no 68/ 2018, ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ibihano birimo n’igifungo cya burundu n’ihazabu, ku muntu wahamijwe n’urukiko ibyaha birimo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko.






