Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buratangaza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abangavu bagera kuri 300 aribo batewe inda, abagera kuri 52 mu bazibateye ngo nibo bamaze kumenyekana naho 23 nibo bamaze guhamwa iki cyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yabigarutseho ku wa 28, Ukuboza 2019, nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi.
Agaragaza ko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu mibare bafite y’umwaka wa 2018 ndetse n’iy’uwa 2019 iteye ubwoba, asaba abaturage gushyira hamwe bakarirwanya.
Ati: “Muri 2018 habarurwa abana b’abangavu batewe inda bageze kuri 295. Uyu mwaka (2019) uhereye mu kwezi kwa mbere kugeza muri uku kwezi k’ Ukuboza, tumaze kubarura abagera kuri 300 bari munsi y’imyaka 18. Bivuze ngo ni icyorezo, ni urugamba dukwiye guhagurukira twese.”
Meya Nambaje yakomeje avuga ko mu batera inda abo bangavu abamaze kumenyekana ari bantu 52, muri bo 23 bamaze gushyikirizwa inkiko barakatirwa, abenshi bakatiwe imyaka icumi kuzamura.
Yavuze ko bagifite umubare munini w’abakihishahisha, asaba abaturage gufatanya n’izindi nzego mu gushakisha abo bagizi ba nabi bakomeje kwangiza abana.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko mu rwego rwo gukumira ko abangavu baterwa inda imburagihe muri iyi ntara, mu kwezi kwa Mutarama 2020 bazashyiraho uburyo bw’imihigo kuva ku buyobozi kugera ku barezi n’abana, ubu buryo ngo buzatuma abangavu barindwa guterwa izi nda imburagihe.
Bamwe mu baturage baganiriye na muhaziyacu.rw bavuze ko kimwe mu gituma iri hohoterwa ridacika biterwa n’ababyeyi bamwe bahohotera abana babo bagashaka gukemura icyo kibazo mu bwumvikane, batarinze gufungisha uwaba yabikoze.
Rukizangabo Damascène yagize ati : “Dufite bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire ishaje yo kumva ko ikibazo nk’icyo bagikemura hagati yabo, nyamara sibyo akenshi usanga ari nabo batuma bidacika kuko iyo hari uwahohoteye umwana gutyo ukamugeza kuri polisi baramufunga n’abandi bakaboneraho bakabitinya.”
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ya 2018 igaragaza ko mu turere dutanu twa mbere mu gihugu dufite umubare munini w’abangavu batewe inda, dutanu ari utwo muri iyi Ntara y’Iburasirazuba.
Nyagatare niyo iza ku mwanya wa mbere n’abana 1465, Gatsibo ifite abana 1452, Kirehe ifite abana 1055 naho Bugesera ikagira abana 925. Gasabo yo mu Mujyi wa Kigali niyo izamo itari iyo muri iyi ntara n’abangavu 1064.
Kuva mu mwaka wa 2016 kugeza muri Kanama uyu mwaka abangavu 70 614 ni bo bamaze guterwa inda.
Naho kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga uyu mwaka wa 2019 abangavu 15 596 nibo bari bamaze kumenyekana ko batewe inda.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko abatera izi nda abo bangavu abafatwa ari mbarwa, ikavuga ko ari ikibazo gihangayikishije cyane.






