Akarere ka Gatsibo ni ko ka mbere mu Rwanda mu gutanga ubudodo bukomoka ku bukoko bwitwa amagweja bugatungwa n’amababi y’ibiti byitwa ibobere.
Akarere Ka Gatsibo kari ku mwanya wa mbere kuko niho hari abahinzi benshi kandi borora amagweja, mu mwaka wa 2019/2020, habarizwaga abahinzi 807, babashije kubona umusaruro ungana na toni 20.3.
Ibi kandi ngo bigendana no guteza imbere ababikora, umwe muri bo ni umuhinzi witwa Buhigiro Jean Bosco w’imyaka 56, utuye mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Kintu, mu Mudugudu wa Kigando, wabwiye MUHAZIYACU ati, “Ubuhinzi buragenda, tubona imibereho nta kibazo.”
Buhigiro ahinga ibobere kuri hegitari eshatu, mu kwezi yasaruraga hagati y’ibihumbi 60 na 80Frw, uyu ngo ni umwuga amazemo imyaka ibiri.
Yakomeje aganira ati: “Ubaye ufite ubutaka wahingamo ibobere, biba byamaze koroha, igishoro ubundi ni umurima, ntabwo ari imbaraga umuntu akoresha ahubwo akoresha ubwenge, icya mbere rero ni igishoro cy’ubutaka.”
Usibye ibibazo abasha kwikemurira mu buzima bwa buri munsi, uyu muhinzi avuga ko yabashije kwigurira umurima ahingaho ibobere kubera ubu bworozi bw’amagweja.
Gakwandi Daniel ni umwe mu bakorera ikigo cyitwa HEworks Rwanda Silk cyari gisanzwe kigurira umusaruro abahinzi, avuga ko mu karere kose ibobere ihinze ku butaka butari munsi ya hegitari 250.
Muri Gatsibo hari ikigo gikusanya umusaruro w’indodo kikanawutunganya mu buryo bwo kuzihambura, giherereye muri Nyagahanga, mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Gatsibo, niho zikusanyirizwa mbere y’uko zigezwa mu ruganda.
Gakwandi yagize ati: “Umuhinzi wese ufite umurima ahantu hajya ibiti 3,000, aba ashobora kuba twamuha agapaki kamwe k’amagweja, abona hagati y’ibiro 25-30, ikilo kiri kuri 3,600Frw. Ubundi amagweja atanga umusaruro mu minsi 30.”
Mu mwaka, bitewe n’ubutaka abaturage bafite, umuturage yorora hagati y’inshuro 6-8, uworora inshuro 8 ni uwuhinga ibobere ku butaka agenda akatamo ibyiciro.
Ati: “Niba umuturage umuhaye agapaki kamwe afite are 30, ashobora kubona ibiro hagati ya 20-30, ikilo kimwe ari 3,600Frw, uhita ubona amafaranga yavamo,”
Abimana Marcel, Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu mu Karere ka Gatsibo yabwiye MUHAZIYACU ko habayeho ubukangurambaga noneho abahinzi babyumva cyane, bitabira guhinga ibobere, mu kubyumva vuba, Akarere ngo kari kanafite ubutaka bw’ibishanga bya Leta kahise gaha abahinzi benshi babizamo batyo ku bwinshi, uko babonamo inyungu, niko umusaruro wagiye uzamuka.
Ati: “Hano muri Gatsibo dufite zone eshatu, izo zone uba dufite abatekinisiye, nibo bashishikaria abahinzi mu guhinga ibobere.”
Ubusanzwe mu kwa cyenda nibwo batangira korora, mu mpeshyi ngo ntiborora kuko haba hari izuba ryinshi nta bwatsi buba buhari. Ibobere iba isa n’aho itameze neza ku buryo utayigaburira amagweja.

Ntwari Pie, umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mhaanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) asobanura ko umusaruro usaruwe n’abahinzi ujyanwa ku makusanyirizo, aho wumishirizwa hanyuma ukabona kujyanwa ku ruganda ruri mu cyanya cy’inganda i Masoro, hanyuma ugahamburwamo ubudodo (silk yarn na silk sheets) ari byo byoherezwa hanze.
Iyo umuntu yifuje gutangira gahunda yo guhinga ibobere no korora amagweja, NAEB ibinyujije ku batekinisiye bayo basura wa muntu mushya bakamenya aho azahinga ko habereye ibobere, hanyuma agahabwa inama z’uko ategura umurima, agahabwa ingemwe zo gutera zitangwa na NAEB.
Ati: “Hategurwa kandi amahugurwa aho abahinzi baza ku Mulindi (National Sericulture center) bakigishwa ibigendanye n’ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja hanyuma bakanabona amahugurwa mu buryo bw’imikoro-ngiro practical sessions. Abatekinisiye kandi bagenda basura abahinzi bakabaha amahugurwa yihariye bitewe n’ibibazo buri muhinzi basanze afite.”
Ahabwa kandi inkunga ijyanye n’isakaro (amabati) ijya ku nzu izororerwamo amagweja akanahabwa inkunga ijyanye n’ibikoresho (rearing equipment) byo gutangira mu bworozi bw’amagweja.
Umuhinzi ahabwa amagweja yo korora ku buntu kugira ngo abone umusaruro w’indodo azagurisha.
Umwaka ushize mu gihugu cyose amagweja yatanze umusaruro ungana na toni 39.4 z’indodo mbisi (fresh silk cocoons).






