Ubuhinzi bw’imbuto si benshi baziko babukora bukazamura imibereho yabo, hari umuturage wo mu Karere ka Kayonza imbuto zirimo imyembe n’amacunga zamuhinduriye ubuzima.
Nzamurambaho Celestin ni umuturage ufite imyaka 39, akagira umugore n’abana batatu, atuye mu Mudugudu wa Nkondo ya II mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.
Muri uyu Murenge hakunze kwibasirwa n’izuba ryinshi rituma ibihingwa birimo ibishyimbo n’ibigori rimwe na rimwe babihinga bikuma ku buryo hari nubwo leta iha ibiribwa bamwe na bamwe.
Kuri Nzamurambaho rero wari umaze gushora arenga ibihumbi 300Frw mu guhinga ibishyimbo n’ibigori bikuma, yafashe iya mbere mu gutera ibiti 100 by’amacunga agamije kureba niba ibi biti byamuha umusaruro.
Ati: “Byari uguhinyuza, ngiye kureba nsanga umusaruro ni mwinshi, mpita nkora umushinga wo guhinga amacunga nagura ubutaka nahingagaho nshyiramo n’imyembe.”
Mu byo ubu buhinzi bwagejeje kuri uyu mugabo harimo kugura ubutaka bwo kwaguriraho umushinga we, kwiyubakira inzu “nziza” igezweho ifite agaciro ka miliyoni 13Frw n’ibindi byinshi.
Ati: “Ubu mfite ubutaka bungana na hegitari enye, ku mwero amacunga agira umusaruro mwinshi cyane yera mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu nubwo aba agura make, umusaruro ubonekamo nejeje ntihaburamo toni icumi mu macunga, imodoka ya Fuso urayipakira ikuzura.”
Nzamurambaho akomeza avuga ko kuri ubu abaturanyi be batajya bagura imbuto kuko ngo abenshi azibahera ubuntu zigafasha abana babo.
Yakomeje agira inama abantu bagipinga umwuga w’ubuhinzi abibutsa ko ari umwuga ushobora gukora ukagutunga kandi ukanaguteza imbere.
Ati: “Nk’abaturage b’inaha baramutse bahinze izi mbuto twabona imvura kuko ibi biti bikurura imvura, ikindi amacunga yanjye yihanganira izuba, uburwayi nko ku myembe biroroha ugenda ukata amashami ameze nabi kuburyo iyo uteye imiti ntakibazo zigira, usanga imiti y’imyembe n’amacunga ihari ku isoko.”
Mu mbogamizi abahinga imyembe n’amacunga bakunda guhura nazo yavuze ko ari ukubona isoko ryiza ryizewe, ikindi ngo imitego ifata amasazi akunda gutera amagi mu myembe ikabora ngo abayifite ni bake, agasaba leta kujya ihugura abantu benshi ikabaha amahugurwa n’ingendo shuri bakarushaho kubimenya.
Harerimana Jean Damscene, umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko imbuto mu Karere ka Kayonza zihingwa n’abaturage benshi kandi ko zifite umumaro munini mu mirire myiza.
Avuga ko abazihinga zibafasha mu iterambere ndetse zikanafasha abaturage begeranye nawe kubona imbuto nziza hakiri kare batarindiriye kujya kuzigura mu isoko.






