Mu murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe hari ishyamba rya kimeza ryitwa Ibanda-Makera, rifite ubuso bwa hegitari 169, rirabungabuzwe dore ko ribamo urusobe rw’ibinyabuzima byinshi. Benshi bemeza ko ryajya risurwa na ba Mukerarugendo.
Abashakashatsi bavuga ko iri shyamba ribamo ubwoko birenga 120 bw’ibiti ndetse hakabamo n’inyamaswa nk’inkende, inkobe, inzobe, inziramire, ndetse n’ibindi.
Uyu munsi ishyamba rya Ibanda-Makera ntirigerwamo n’uwariwe wese, dore ko riri gutunganywa ndetse no gusubizwa ubuzima, kuko hari uruhande ryigeze kwangizwa mu myaka yashize, ryangije kera ku buryo ngo mbere ya 1980 ryari rifite hegitari zirenga 10,000.
Iki gishanga kigizwe n’ibice bibiri, kimwe kigana ku ruhande rw’igishanga kirimo umugezi rwitwa Makera w’amazi aturuka mu misozi, iri ni ishyamba ry’ibiti bikuze cyane kandi hari n’ishyamba ry’inzitane, hari n’uruhande ruriho agasozi kitwa Ibanda, kagizwe n’ibiti n’ibyatsi by’umukenke (savanna).

Umuturage uturiye ishyamba witwa Mbabariye Francois, agira ati: “haba n’ingurube z’ishyamba, inzobe, hanaba n’imvubu ziba zikutse mu mugezi w’Akagera.” Hari kandi n’abavuga ko aha habamo n’inyamaswa z’inkazi nk’ingwe.
Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Kirehe, Ngirabakunzi Octavien, avuga ko aka gace ari hamwe mu hari amahirwe y’ubukerarugendo, detse ubu bari mu gikorwa cyo kubanza kuritunganya kugira ngo ribungabungwe neza. Nyuma ngo nibwo harebwa niba ubukerarugendo bushoboka.
Ati: “Ubu icyo twabanje gukora ni ukurisubiza ubuziranenge, turirinda abaritema, turizitira ndetse twongeramo n’ibindi biti by’iminyinya, imisave n’imivumu.”
Yavuze ko iri shyamba ridafite ubunini nk’ubwa Nyungwe ariko ko naryo rikwiye kubungabungwa, ndetse anemeza ko ari amahirwe y’ubukerarugendo kuko abantu bashobora kuzajya barisura.

Umuryango witwa Rural Environment Development Organisation (REDO) watanze amashyiga ya Canarumwe ku ngo z’i Mpanga zigera ku 5,000 mu rwego rwo kugira ngo hagabanyuke ingano y’ibicanwa bikoreshwa, ndetse no kugira ngo hatagira abajya gushaka ibicanwa muri iri shyamba rikomye.
Umuyobozi w’uyu muryango Damascene Gashumba, avuga ko babitewemo inkunga n’umuryango mpuzamahanga witwa Likano, ndetse ngo muri uyu mwaka bazanatanga amashyiga 500 kuri buri murenge mu yisigaye igize Akarere ka Kirehe.
Avuga ko iri shyamba ryahoze ari rinini cyane, kugeza ubwo mu myaka wa za 2000 hafashwe ingamba zo kurirengera.
Ati: “Aka gace kari gafite amashyamba atandatu ya kimeza, atatu muri yo yarazimiye, Ibanda-Makera ni rimwe mu yarokotse, rero turimo kuribungabunga, ku buryo runganira Pariki y’Akagera ndetse n’andi mashyamba.”
Uyu muyobozi mukuru wa REDO avuga ko ubushakashatsi bakoze bagaragaza ko iri shyamba riramutse ritunganyijwe neza, nibura kimwe cya cumi cy’abasura Pariki y’Akagera naryo barisura, bivuga ko umwaka ushize ryari kubona nibura abarisura 4,900 kuko Pariki y’Akagera yasuwe na 49,000.
Ibi ngo byateza imbere ubukerarugendo, ndetse n’abatuye i Mpanga babyungukiramo cyane, dore ko hari gahunda za Leta zitandukanye zizana ibikorwa biteza imbere abaturiye ibice bikorerwamo ubukerarugendo.







