MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Menya abajyanama rusange 56 batorewe kujya mu Nama Njyanama z’Uturere two mu Burasirazuba

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
21/11/2026

Abakindida 56 batorewe kuba Abajyanama rusange mu Nama Njyanama z’Uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026.

Aya matora yabereye twose rw’Igihugu, aho mu turere twa Rwamagana, Nyagatare, Kayonza, Ngoma, Gatsibo, Kirehe na Bugesera buri Karere hatowe abajyanama rusange umunani baziyongera ku bandi baherutse gutorwa mu byiciro bitandukanye, uyu munsi ukaba usize Uturere twose tubonye Abajyanama 17 baba bagize Njyanama  y’Akarere.

Mu matora y’Abajyanama rusange b’Akarere ka Rwamagana, Kagabo Rwamunono Richards ni we wagize amajwi menshi, akurikirwa na Nkotanyi Peter. Abandi batowe ni Muganga Madina, Musabwasoni Marie Grace Sandra, Mwiseneza Jean Claude, Ingabire Jenny, Ndinawemufasha Providence na Ndereyimana Assinapaul.

Abajyanama rusange 8 b’Akarere batowe mu Karere ka Rwamagana

Mu Karere ka Nyagatare, abatowe ni Kakooza Henry, Kabagamba Wilson, Katurebe Moses, Rubasha Hubert, Niyigena Hilarie, Uwamahoro Jean Fred, Niyonkuru Clémentine na Shyaka Frank.

Abajyanama rusange 8 b’Akarere batowe mu Karere ka Nyagatare

Mu Karere ka Kayonza, hatowe Hategekimana Fred, Higiro Jules, Mpinganzima Kayitare Pauline, Karenzi John, Niyongira David, Nshizirungu Beatrice, Kwizera Robert na Kabahire David.

Abajyanama rusange 8 b’Akarere batowe mu Karere ka Kayonza

Mu Karere ka Ngoma, amatora yakurikiranywe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa. Abatowe ni Niyonagira Nathalie, Mukayiranga Marie Gloriose, Karasira Theophile, Ndayishimiye Jean Pierre, Ruyumbu Augustin Fares, Harerimana Dieudonnr, Bishumba Shakila na Rukundo Jean Claude.

Abajyanama rusange 8 b’Akarere batowe mu Karere ka Ngoma

Aba bajyanama umunani biyongereye ku bandi icyenda baherutse gutorwa bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma. Abatowe bagaragaje ko biyemeje guhagararira abaturage bose no guharanira iterambere ry’Akarere n’imibereho myiza y’abagatuye.

Mu Karere ka Gatsibo, abatowe ni Mwumvaneza Didas, Sekanyange Jean Leonard, Nyiranshuti Xaverine, Uwimbabazi Christine, Jabo Jean Marie Vianney, Mugabo Eugene, Nkuranga Sam na Nambajimana Djamali.

Abajyanama rusange 8 batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo

Mu Karere ka Kirehe, abatowe ni Rangira Bruno, Nzirabatinya Modeste, Mukeshimana Gloriose, Prof. Dr. Callixte Kabera, Umubyeyi Aimée Laetitia, Dr. Deo Mutambuka, Mukankuranga Liliose na Musabyimana Jean de la Croix.

Abajyanama rusange 8 b’Akarere batowe mu Karere ka Kirehe

Mu Karere ka Bugesera, abatowe ni: Ntamwiza Jean Marie Vianney, Munyazikwiye Faustin, Mutwara Ezra Gahiga, Umutoni Solange, Bimenyimana Rene Didier Washington, Tusiime Mukandori Grace, Mpayimana Protais na Duhuze Remy Norbert.

Aba bajyanama rusange batowe bazagira uruhare mu bikorwa by’Inama Njyanama z’Uturere, birimo gukurikirana imikorere y’inzego z’ibanze no guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Biteganyijwe ko ku wa 24 Ugushyingo 2026 hazatorwa Biro z’Inama Njyanama na Komite Nyobozi z’Uturere, hakamenyekana Umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi bamwungirije babiri.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Kongera kugirirwa icyizere biranshimishije ariko ni umukoro ukomeye – Niyonagira Nathalie
Amatora

Kongera kugirirwa icyizere biranshimishije ariko ni umukoro ukomeye – Niyonagira Nathalie

21/11/2026
Kirehe VC yatsinzwe na REG, Police na Kepler zegukana intsinzi muri Shampiyona ya Volleyball
Amakuru

Kirehe VC yatsinzwe na REG, Police na Kepler zegukana intsinzi muri Shampiyona ya Volleyball

21/11/2026
Intore 745 zo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara zinjiye mu zindi 5,018
Uburezi

Intore 745 zo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara zinjiye mu zindi 5,018

21/11/2026
Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira ko bashobora gutora bifashishije inyandiko yihariye
Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira ko bashobora gutora bifashishije inyandiko yihariye

21/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira ko bashobora gutora bifashishije inyandiko yihariye

Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira ko bashobora gutora bifashishije inyandiko yihariye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU