MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Menya byinshi ku nzovu n’ibyo zihuriyeho n’umuntu

Innocent NdagijimanaYanditswe na Innocent Ndagijimana
12/07/2021

Inzovu ni inyamaswa itangaje kuko ifite byinshi ihuriyeho n’ikiremwa muntu mu mibereho, kuva ku kwita ku mwana kugera ku guhumurizanya no gukora ikiriyo nyuma yo gupfusha, n’ibindi.

Kwita ku mwana

Yaba inzovu cyangwa Umuntu, ingore yita ku bana by’umwihariko. Mu itsinda rigari ry’inzovu, iyo hari akana kavutse, usanga hari akanyamuneza, ingore ziraza zigashagara ngenzi yazo yabyaye, zikavuza akaruru ndetse zikiyamira birenze kubera ibyishimo by’uko zungutse mugenzi wazo.

Iyo ingore yabyaye, ihoza ijisho ku cyana cyayo kandi ikacyiyegereza aho iri hose, ikagenda igikuruza amaguru n’umutonzi wayo. Ibi ni ibintu abantu bakora nk’iyo bashagaye umubyeyi wabyaye. Ikindi nuko umubyeyi ufite umwana muto amwitaho byihariye.

Zigira uburyo zikoresha mu gushakashaka ibizitunga

Nk’urugero iyo inzovu ziri kurisha ahantu runaka, inzovu zishobora kuhamara igihe runaka bitewe n’ingano y’ibiribwa bihari ndetse n’amazi azifasha kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Ikindi ni uko inzovu iyo yabonye ahantu hatoshye hari ibyo kurya byinshi kandi binyuranye ndetse hakaba hari amahoro, irahakunda ku buryo iyo ishatse kuhasubira ihita iherekereza, nyamara ntipfa kuhajya kubera ko inzovu ni inyamaswa izi kubara ibihe ku buryo ifite ubushobozi bwo kumenya niba mu gace runaka ikurikije igihe yahaviriye haba hari ibyo kurya nk’ibiti bifite imbuto n’ibindi.

Ubu ni uburyo busanzwe bukoreshwa n’abantu cyane abahinzi bakunze kumenya ahantu hababera heza ku buryo baba bahatekereza buri gihe runaka iyo bashatse guhinga, gutekereza ahandi bikaza nyuma. Abantu kandi bamenya kubara ibihe ku buryo baba bazi igihe bazatangirira imirimo y’ubuhinzi, kubagara ndetse no gusarura.

Imenya aho yagiriye ibyago ikahirinda

Iyo inzovu zishatse kwimukira ahandi, ntizipfa kugenda gusa kubera ko mu bwonko bwazo ziba zifitemo ishusho y’aho ziba zaragiye zinyura kandi zikaba zizi aho zagiriye ibihe byiza cyangwa ibibi kuburyo hari aho zigera zikaba zitahasubira bitewe n’ibyago cyangwa ibindi bihe bibi zahagiriye.

Nk’urugero iyo inzovu zigiriye ibyago ahantu zikahahurira n’abahigi cyangwa ibindi byago bikaba byatwara ubuzima bwa ngenzi zazo, biba bigoranye ko zihasubira.

Ibi inzovu zikaba zibihuje neza neza n’umuntu, gusa zo zigira umwihariko kuko zimara igihe kinini zibuka kurusha abantu kuko zishobora kumara imyaka ikabakaba 30 zibuka neza ibyazibayeho.

Inzovu zigira ubutasi buhambaye

Mbere yo guhindura igice zigomba gukoreramo, inzovu zitoranyamo inzovu igomba kujya gutata, ikagenda ireba inzira yazifashishwa, ikanareba ko ari nyabagendwa.

Uko igenda imara igihe igenzura aho ngenzi zayo zizanyura, niko igenda itanga amakuru kuri ngenzi zayo ikoresheje uburyo bw’itumanaho buhanitse icisha mu majwi agendera mu muyaga, nuko ngenzi zayo zikamenya uko inzira iteye, yaba irimo ibibazo, ntizihanyure ahubwo zigahita zitoranyamo indi nzovu ishakisha ikindi cyerekezo gishya ziri bucemo nuko na ya yindi ikagaruaka.

Ibi byo gushaka indi nzira zibikora na none iyo inzovu yoherejwe mu butasi itigeze itanga amakuru y’aho igeze kubera ko zikeka ko yaba yarahuye n’umwanzi ikicwa.

Ibi bikorwa inzovu zikaba zibihuriyeho n’abasirikare kubera ko iyo hategurwa ibikorwa by’urugamba, hagira intasi zoherezwa mu gace runaka kagambiriwe, zikazatanga amakuru y’uko amayira ameze nuko basanga atameze neza bagaca ahandi cyangwa bagahindura ibyo bateganyaga gukora bagakoresha ubundi buryo.

Ibi kandi abasirikare banabikora iyo intasi yagiye ntitange amakuru y’igikorwa yagiyemo kuko hakekwa ko yaba yaratawe muri yombi cyangwa yaragize izindi mbogamizi.

Ikindi kandi twamenya ku nzovu, nuko iyo zigenda, hari indi izisigara inyuma ikagenda itanga amakuru ndetse inareba uko umutekano uhagaze ku buryo iyo bibaye ngombwa ko inzovu zigaruka inyuma, ihita ihindukira igakora akazi ko kugenda itanga amakuru nkuko ngenzi yayo yari iri mbere yakoraga, ikaba ariyo igenda imbere aho kugira ngo hatoranywe indi ijya gukora ubutasi.

Inzovu iyo ziguweho n’ishyano, zigahura n’ibibazo bikomeye kandi ari nyinshi, ibigabo biri hafi aho bihita byitanga bikaba imbere ku ruhembe aho umwanzi ari, ibigore nabyo bigakurikiraho nuko ibyana bigashyirwa hagati, ibi zikabikorera icyarimwe zinashaka uko zakwikura mu kibazo zirimo zishakisha inzira zanyuramo ku buryo mu kanya nk’ako guhumbya ziba zamaze kwishakamo ibisubizo.

Gusa iyo ari umuntu uziteye ntibizorohera kubera ko umuntu aba afite ubwenge bumushoboza gukora ibyo ashaka uko yabigennye, ibi bivuze ko ashobora kuzicira rimwe bigakunda. Gusa abantu nabo muri rusange iyo bahuye n’ikibazo nk’iki kandi bavanze, abagabo akenshi nibo bajya imbere, abagore nabo bakagerageza guhisha abana no kubacungira umutekano, ibi bigakorwa banashaka uko bava aho bahuriye n’ikibazo.

Gusa hari abagore b’intwari bashobora kujya ku ruhembe rw’umuheto kandi hari abagabo batabitinyutse.

Ikiriyo gikorwa n’inzovu ntigisanzwe

Inzovu zigaragaza imyitwarire idasanzwe iyo hari imwe muri zo yazivuyemo. Ibi bikaba byerekana uburyo ibijyanye n’urupfu ari ikintu kizihungabanya bikomeye.

Ibi zikaba zibihuriyeho n’abantu kubera ko urupfu ari ikintu gihagarika ubuzima igihe gito mu muryango kibayemo gusa nyuma yaho bugakomeza. Iyo inzovu yapfuye, buri imwe yose igize iryo tsinda iba igomba kunamira intumbi ngenzi yayo, kuko zose ziteranira aho yaguye, zikahahagarara umwanya muremure kandi zicecetse.

Ibi bikaba ari kimwe n’uko abantu iyo bagiye ahapfuye umuntu buri wese aza acecetse kandi yiyoroheje kabone n’iyo yaba asanzwe ari umuntu ukunda gusahinda no kugira akavuyo, arahagera akicisha bugufi ndetse akagaragaza ko ababaye kabone nubwo mu mutima we byaba bitarimo, gusa inzovu zo iyo zije kunamira ngenzi zayo, ntizishushanya nk’uko abantu bamwe babikora biyerurutsa igihe baje gutabara aho bagize ibyago.

Nyuma yo guceceka akanya no kwiyoroshya buri imwe imwe igaragaza umubabaro, inzovu zigenda zikorakora ku ntumbi ya ngenzi zayo, zigasa n’iziyishimashima iki gihe zikaba ziba ziri kuyisezeraho.

Ibi ni ibintu abantu bakora iyo uwapfuye yabavuyemo bitewe n’imico n’imigenzo ya buri bwoko (tribe). Ikintu gitangaje ku nzovu, ni uko iyo iyapfuye imaze gushenguka, hari ubwo zigaruka zigatatanya amagupfwa zikayajugunya kure, gusa ibi zibikora cyane iyo ari agace runaka zikunda gukoreramo cyane.

Inzovu y’ingore yapfushije icyana cyayo, ikunda kumarana igihe n’intumbi kugeza igihe itangiriye gushenguka, muri iki gihe iba igaragaza umubabaro mwinshi, ikajya igendagenda gahoro gahoro itava muri ako gace, ku buryo iyo iri mu zindi ubona ifite intege nke rwose. Ibi bikaba bikunze kuba no ku bantu gusa abantu bo bahita bashyingura kuko bagira ubwenge bubayobora.

Hari aho inzovu zagaragaye zivunagurira ibiti kuri ngenzi zayo yari yapfuye kugira ngo zimenye neza ko ngenzi yazo yapfuye koko, ibi bikaba bikorwa no ku bantu kuko nyuma yo gushiramo umwuka hari abashyirwaho akuma kumviriza koko ko umutima waciye.

Inzovu zirahumurizanya (empathy)

Iyo hari inzovu ibabaye cyane cyangwa ifite ibibazo byihariye, usanga ngenzi zayo zimwe na zimwe ziyegera zikayihumuriza, zikayikomeza zikagenda zisohora amajwi yoroheje ari nako ziyikorakora. Iki gihe ziba zikoresha imitonzi yazo.

No ku bantu ibi bibaho. Abantu bose siko bagirira bagenzi babo imbabazi, ariko na none ntawangwa na bose hari abaza bakaguhumuriza igihe ufite ibibazo, bakagukomakoma mu rwego rwo kugukomeza, ndetse abagusuye rimwe na rimwe bakagira inkunga bagutera mu rwego rwo kwifatanya nawe mu mibabaro.

Inzovu ishobora kugera ku rwego rwo kumva cyangwa kuvuga

Inzovu yo muri Korea yitwa Koshik yageze ku rwego rwo kumva amwe mu magambo yabwirwaga ndetse ikagerageza kuyasubiramo. Muri pariki y’Igihugu y’Akagera, hari inzovu yitwaga Cassius yamenyekanye ku izina rya Mutware, byageze ubwo uwitwa Boniface Nzakamwita ajya ayibwira ngo “ngwino Mutware” (“Mutware viens”), ikaza imusanga, yayibwira ngo “tugende”, bakagenda.

Hari ikindi gihe iyi nzovu yari iri hafi y’uruzitiro rutandukanya pariki n’abaturage, nuko umwe mu bantu bari hafi y’uruzitiro akajya ayibwira ngo ni igicucu, ni umugome, yo ikomeza kwihagararira yumva ibyo bayibwira, nuko abari bari kuyituka bagiye bakurikiye uruzitiro irabakurikira ariko ikaronda uwari uri kuyituka, yagerageza kwihuta nayo ikihuta yahagarara nayo igahagarara nk’aho yamubajije impamvu yahoze ari kuyituka.

Gusa yari inyuma y’uruzitiro itabasha kugira icyo imutwara. Ibi bikaba ari ibihamya ko inzovu zishobora kumva ndetse no kuba zagerageza gusubiramo ibivugwa n’abantu.

Inzovu ishobora kwihorera

Inzovu igira ubwonko bufata cyane ku buryo ibasha kwibuka uwayigiriye nabi wese, ikabika mu mutwe wayo isura, impumuro ndetse n’ijwi ry’uwo wayihemukiye, ku buryo igihe cyose izakubonera itazakwitiranya n’undi wese.

Muri pariki y’Akagera inzovu Cassius yari izwi ku izina rya Mutware yigeze gutwikwa ku mutonzi n’umwe mu barobyi bahabaga ubwo yari imaze kumurira ibyo kurya, gusa uyu murobyi yagiye yihishahisha atinya ko yazamugirira nabi, nyuma y’igihe yumva ko nta kibazo agifitanye n’iyi nzovu akajya yidegembya, nyamara iyi nzovu yongeye kugaruka muri ka gace ahari abantu batandukanye irabasanza barihinda nuko ironda wa wundi wayihemukiye, nawe arahunga ayikira ku bw’amahirwe.

Abantu nabo bakunda kwibuka ababagiriye nabi ku buryo hari n’abakora igikorwa kigayitse bakihorera mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibyo umuntu yahuriraho n’inzovu ni byinshi gusa iki kiremwa gifite umwihariko utagirwa n’inyamaswa nyinshi.

Byateguwe na Ndagijimana Innocent
Umuherekeza wa ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: inzovuPariki y'Akagera

UMWANDITSI

Innocent Ndagijimana

Innocent Ndagijimana

Izo bijyanye

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 
Inkuru z'ingenzi

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 

01/11/2026
Akarere ka Ngoma kungutse hoteli nshya (Amafoto)
Amahoteli

Akarere ka Ngoma kungutse hoteli nshya (Amafoto)

30/10/2026
Iburasirazuba: Abaturage basaga miliyoni ntibaratanga Mituweli ya 2026-2027
Inkuru z'ingenzi

Iburasirazuba: Abaturage basaga miliyoni ntibaratanga Mituweli ya 2026-2027

29/10/2026
Nyagatare: Imiryango 10 yasezeranye byemewe n’amategeko, inorozwa amatungo magufi
Umuryango

Nyagatare: Imiryango 10 yasezeranye byemewe n’amategeko, inorozwa amatungo magufi

28/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Imbamutima z’urubyiruko rw’abakorerabushake bagizwe ba Gitifu na Sedo

Rwamagana: Imbamutima z’urubyiruko rw’abakorerabushake bagizwe ba Gitifu na Sedo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU