MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Ubuyobozi bwongeye kwibutsa aborozi kuvugurura imikorere mu rwego rwo kongera umukamo

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
29/01/2024

Aborozi bo mu Karere ka Kayonza biyemeje kuvugurura imikorere mu bworozi bwabo mu rwego rwo kurushaho kuzamura umukamo nyuma yo gusobanurirwa amahirwe ari mubworozi.

Ibi babigaragaje ubwo bari mu  nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ubworozi n’ubuhinzi muri aka karere yahuje abarozi bo muri Kayonza ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yabwiye aborozi ko kuri ubu ubworozi butakireberwa mu kugira inka nyinshi ahubwo bureberwa mu musaruro zitanga asaba aborozi kongera imbaraga mu korora inka zitanga umukamo ari nako barushaho kubahiriza gahunda yo guhinga 70%, cyane ko bizabafasha kubona ibyo kurya by’amatungo.

Ati: “Ubu dukeneye amata ni ngombwa ko murushaho kuzamura umusaruro w’umukamo, aborozi dukore ubworozi butanga umusaruro twirinde kwiriza inka ku gasozi, twubahirize gahunda yo guhinga 70% kuko uretse kwihaza mu biribwa bizabafasha kubona ibyo kurya by’amatungo.”

Meya Nyemazi kandi yasabye aborozi guhindura imyumvire ngo kuko ari byo bizabafasha, ati: “Igihari rero ni uko aborozi bahindura imyumvire bakagaburira neza inka zabo kandi bakanazigaburira neza, bashake imashini zitunganya ubwatsi, ndetse n’aho bubikwa, ari na ko bashyira amazi mu nzuri zabo.”

Yakomeje abwira aborozi ko kugira ubwishingizi ari ngombwa kuri bo, ati: “Ubwishingizi bw’amatungo, amahirwe ahari arimo nkunganire leta itanga, mu bikorwa byose mukora mwite no kubwishingizi.”

Aborozi bishimiye umusaruro uri kugaragara nyuma yo guhinga inzuri 70% ibihingwa byunganira ubworozi bahamya ko nyuma yo kubona ko hari amahirwe menshi ari mu bworozi bityo ko n’abo bagiye gushiraho uruhare rwabo.

Murigande Charles wororera mu Murenge wa Murundi yavuze ko kuri ubu aborozi bishimiye kwegerwa n’abayobozi bakabaha amakuru ku buryo ngo biyemeje guhindura imyumvire n’imivungire y’inzuri zabo kuko ngo babonye ko ubworozi bugiye kubabyarira amafaranga.

Ati: “Twagaragarije uburyo bunyuranye bwo kutwunganira ku buryo twakora ishoramari mu bworozi yaba mu kubaka ibikorwaremezo n’ibindi. Ubu rero tugiye kujya mu ngamba twabonye isoko rigari, tugiye kongera imbaraga ku buryo nibura umukamo twabonaga buri wese yawukuba gatatu kandi bizashoboka kuko turashyigikiwe.”

Mukabarungi Violette wororera mu Murenge wa Gahini we yavuze ko ubworozi ari umwuga mwiza wanaguteza imbere mu gihe ukozwe neza, yavuze ko ubwo Leta yiyemeje kubafasha mu kubegereza ibikorwaremezo n’isoko ngo bagiye kurushaho kongeramo imbaraga mu kuzamura umukamo.

Mu mbogamizi zagaragajwe harimo kuba aborozi batari bitabira gahunda yo gutera ubwatsi bwinshi kandi bwiza mu nzuri, hari ngo abagaragaje ko kubona imbuto bikiri ikibazo ariko Leta ikaba yabemereye kubafasha, hanagaragajwe ko aborozi benshi batari bitabira gukoreshwa ibisigazwa by’ibihingwa byunganire imirire y’inka kandi bizamura umukamo.

Hanagaragajwe ko aborozi bagifite ubushobozi buke mu kugura imashini zifashishwa mu gutunganya ibiryo by’amatungo, kubura inka nziza zitanga umukamo, kutabona mu buryo bworoshye intanga no kutabona hafi abavuzi b’amatungo.

Kuri ubu mu Karere ka Kayonza habarizwa inka ibihumbi 70 zibarizwa mu nzuri zitandukanye, hari koperative z’ubworozi 8.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije
Uburezi

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

19/09/2026
Gatsibo: Umukamo uboneka ku munsi wiyongereyeho litiro ibihumbi 8 mu myaka itanu
Ubuhinzi & Ubworozi

Gatsibo: Umukamo uboneka ku munsi wiyongereyeho litiro ibihumbi 8 mu myaka itanu

12/09/2026
Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu
Ubuhinzi

Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu

11/09/2026
Urubyiruko rw’i Ngoma rwahize gushinga uruganda rutunganya urusenda
Amakuru

Urubyiruko rw’i Ngoma rwahize gushinga uruganda rutunganya urusenda

11/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uburyo 10 bwagufasha kwirinda umujagararo (stress)

Uburyo 10 bwagufasha kwirinda umujagararo (stress)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU