Abahinzi bakorera mu gishanga cya Rwangingo, bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bimwe mu bibazo bibabangamiye harimo icy’aborozi baboneshereza, bituma bagirana amakimbirane. Ubuyobozi bwasabye ko impande zombi zumvikana mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.
Byagarutsweho cyane mu nama yabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2021, yihariye yahuje abakoresha igishanga cya Rwangingo bo mu karere ka Nyagatare, muri abo harimo abakora ubutubuzi bw’imbuto z’ibigori ibishyimbo na soya ndetse n’aborozi bahafite inzuri zikora ku muyoboro w’amazi nabo bahawe uburenganzira bwo gukoresha aya mazi.
Iyi nama yigaga ku bibazo biri muri koperative yabo ndetse n’ibikomeje gukurura amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi.
Bamwe mu bahinzi baganiriye na MUHAZIYACU bemeza ko ikibazo cy’aborozi boneshereza abahinzi muri iki gice kigenda gikomera.
Iyi nama yari yatumiwemo ba nyir’ inzuri, bavuga ko ibi bikorwa byo konesha bikorwa n’abashumba babo ntabyo baba babatumye.
Mutamuriza Grace ni umwe mu bafite imirima bakodesha mu gishanga cya Rwangingo, atuye i Karangazi akaba n’Umuhinzi ukorana na Tubura Yagize ati: “Akenshi inka zikunze gucika zikajya mu myaka cyangwa abashumba bakazishoramo, turasaba ko Leta ko yadufasha ikabwira aborozi nabo bakita ku matungo yabo.”
Munyankumburwa Laurent, umuturage wo mu Kagari ka Nyakiganda, mu Mudugudu wa Rebero avuga ko ikibazo cyo konesherezwa gihari kandi gikomeye.
Ati: “Ikibazo kirahari kandi kirakomeye, abashumba bitwikira ijoro bagashora mu myaka y’abahinzi, hari ubwo basanga abahinzi baraririye imirima yabo za nka bakazifata bakazishyikiriza ubuyobozi, cyakora ubuyobozi muri iyi minsi bubyitayeho burabafata bukabaca amande.”

Abafite imirima ihingwa mu gishanga cya Rwangingo ku gice cya Nyagatare, ni nabo bafite inzuri zituriye iki gihsanga, harimo abiyemeza guhinga bakanorora cyangwa se ya mirima yabo bakayikodesha n’abandi bashoboye guhinga;
Aho niho haturuka ibibazo nyamukuru bitatu byugarije abakorera muri iki gishang, birimo: Ukonesha, icya kabiri ni abahinzi bahinga haruguru ya kanali (umuyoboro wubatswe utwara amazi mu mirima y’abaturage) aba ntibahinga imbuto zituburwa ntibanemererwa guterera rimwe n’abandi iyo bahinze ibihingwa bisa ni bya Tubura, bo basabwa kurenzaho iminsi 21, ikindi kibazo ni amazi ava mu gishanga mu gihe cy’imvura ateza imyuzure.
Ikibazo cya Rwangingo cyaganiriwho hari n’Umuyobozi wungirije mu kigo cy’Igihugu gishnzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr Bucagu Charles.
Mu kiganiro Dr.Bucagu yagiranye n’itangazamakuru hari icyo yavuze kuri ibi bibazo yagize ati: “Haruguru ya kanali dufite inzuri, ikibazo gihari ni uko mu gihe cy’izuba hari amadamu yo mu nzuri akama bikaba ngombwa ko abashumba bashora inka zabo mu gishanga zikajya konona ibikorwaremezo, ubu dufite umushinga uzita ku bikorwa byose byo kuhira no kugabanya imyuzure muri iki gishanga, uyu mushinga uzatunganya n’amadamu y’aborozi.”
Dr. Bucagu yemeza ko inyigo y’uyu mushinga yakozwe n’Abatekinisiye ba RAB na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’amafaranga asabwa kugira ngo bizakorwe yaramenyekanye, bitaganyijwe ko ibikorwa byo gusana igishanga bizatangira muri Gashyantare umwaka wa 2022.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’ubw’Intara y’iburasirazuba bose biyemeje gukomeza kuba hafi y’aba baturage, bubasaba kwirinda amakimbirane, aborozi bibutswa ko bakwiye gukumira amatungo yabo ntajye mu mirima ihinzemo imyaka, kuko nta mworozi uzihanganirwa mu gihe inka ze zafashwe ziri kona.
Ubusanzwe igishanga cya Rwangingo gihuza uturere tubiri twa Gatsibo na Nyagatare, iki gishanga gifite ubuso bwa hegitari 925, Akarere ka Nyagatare muri iki gishanga kihariye ubuso bwa hegitari 625.









