I Kirehe, mbere y’uko uyu mwaka wa 2026 urangira hazaba hatangiye ibikorwa byo kuvugurura icyanya cyuhirwa cya Nasho kizwi nka GFI Mpanga, mu Murenge wa Mpanga mu mushinga biteganyijwe ko uzakorerwa kuri hegitari zisaga 740 zizuhirwa.
Bikaba biteganyijwe ko uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda 16,782,303,000; bikaba biteganyijwe ko muri uyu mushinga wo kuhira hazakoreshwa amazi yo mu biyaga bya Cyambwe na Mpanga.
Amakuru MUHAZIYACU yamenye ni uko kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata, habaye inama tekinike yo kureba imiterere y’uyu mushinga wo kuvugurura icyanya cyuhirwa GFI Mpanga, yahurije hamwe Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, Abahagarariye umushinga CDAT, Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi_RAB, abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kirehe, no mu Murenge wa Mpanga, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mpanga n’abahagarariye abahinzi bahinga mu cyanya cyuhirwa cya GFI Mpanga.
Muri uyu mushinga wo kuvugurura icyanya cyuhirwa cya GFI Mpanga, ubuso bwuhirwa buzava kuri hegitari 600, bugere kuri hegitari zisaga 740, ndetse hanavugururwe Sisiteme zikoreshwa mu kuhira hashyirwemo izijyanye n’igihe nka Center pivots kuri 50%, kuhira ukoresheje Sprinkler ku kigero cya 34%; ndetse kuhira ukoresheje imipira yuhira ku kiger cya 16%; bikorwe ku buryo amazi agera mu cyanya cyuhirwa hose azajya aba ahagije kandi agra hose mu buryo butagoranye.
Niba nta gihindutse, biteganyijwe ko ibikorwa byo kuvugurura iki cyanya cyuhirwa cya Nasho, kizwi nka GFI Mpanga, mu Murenge wa Mpanga bizatangira mu Ugushyingo 2026, bizarangire muri Mutarama 2028, bikazakorwa ku nkunga ya Banki y’Isi.






