MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kuba ikigega cy’Igihugu mu buhinzi biri mu ntego z’Akarere ka Nyagatare

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
06/03/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye abahinzi guhingira ku gihe no gukurikiza inama bahabwa n’ababihuguriwe kuko igihe bahinze imyaka ikera bifasha akarere n’Igihugu kwihaza mu biribwa, ndetse ko bituma akarere karushaho kuba ikigega cy’Igihugu ku buhinzi n’ubworozi.

Byagarutsweho kuri uyu wa 06 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2026B, cyatangirijwe mu cyanya kigega cy’ibiribwa gikorerwamo ubuhinzi gihereye mu Murenge wa Matimba, Rwentanga. Iyi ikaba ari site ifite ubuso bwa hegitari 870 izwi ku izina rya site ya Kagitumba.

Mu gutangiza iki gihembwe cy’ihinga 2026B, muri iki cyanya hatewe imbuto y’ibishimbo ku murongo hasigwamo umwanya ungana na santimetero 20 hagati y’umwobo n’undi, dore ko hari haje n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ndetse n’izindi nzobere mu by’ubuhinzi.

Abaturage beretswe uburyo bwo gutera imbuto ku murongo bakoresheje ifumbire ndetse hanubahirizwa intera ishyirwa hagati y’urubuto n’urundi.

Abahinzi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko biteguye neza iki gihembwe cy’ihinga Kandi ko bafashe ingamba zizabafasha mu buhinzi bwabo.

Munyemana Theogene utuye mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Rwintanga yagize ati: “ Twari twahinze ibigori ariko ubu tugiye guhinga soya n’ibishyimbo, ingamba dufite ni ugukora cyane ndetse no gukoresha amafumbire yadufasha kubona umusaruro ufatika.”

Nzitakumana Mediatrice wo mu Murenge wa Matimba, na we yagize ati: “Ubu dufite gahunda yo guhinga ibishyimbo, umuntu ari guhinga kugira ngo nibyera arebe ko yaziteza imbere, kugira ngo umusaruro wiyongere dutera ku murongo ndetse tugashyiramo n’amafumbire.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Ishami rya Nyagatare, Kayumba John yavuze ko iki gikorwa kigamije kureba niba abaturage bahinga neza, uko bahinga ku murongo n’ubwoko bw’imborera bakoresha.

Yakanguriye abahinzi kujya bakoresha ifumbire y’imborera ihiye neza kugira ngo barwanye udusimba tugaragara igihe wateranye imbuto n’ifumbire itarashya ikiri amase.

Yagize ati: “Hari ifumbire nabonye isa nk’aho ari amase kandi ubundi imborera ntabwo iba igomba kuba igaragara ko ari amase, iba igomba kuba igaragara nk’ibishingwe nk’ibintu byahiye bikabora, iyo bikomeje kuba amase bikurana twa dusimba twateye tw’utunyorogoto.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Bagirishya Pièrre Clever yavuze ko Akarere ka Nyagatare kafashe umwanzuro wo kuba ikigega cy’Igihugu ku buhinzi n’ubworozi cyane ko hari imirima migari yagenewe guhingwamo ndetse n’ubutaka bunini bwororerwamo.

Yagize ati: “Akarere ka Nyagatare kafashe umwanzuro wo kuba icyigega cy’Igihugu ku buhinzi n’ubworozi kandi bimaze kugaragara ko abantu benshi bamaze kwemera ko turi icyigega cy’Igihugu, abandi bari kuza batwunganira.”

Yongeye kandi gukangurira abahinzi kujya bahinga kare kuko ibihe byahindutse, avuga ko nta muturage ukwiye kurenza itariki 20 ataratera imbuto, anabasaba kwirinda abamamyi.

Ati “Ibintu by’ikirere nta muntu n’umwe ubizi, turabasaba kujya muhinga kare abatarahinga ntimuzarenze itariki 20 mutaratera, ikindi kandi turabasaba kujya mwirinda abamamyi kuko hari ababyiyitirira babashakaho indonke.”

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026B, mu Karere ka Nyagatare ibigori birateganywa guhingwa kuri hegitari 16,300, ibishyimbo kuri hegitari 22,740, umuceri kuri hegitari 2,244, soya kuri hegitari 340 ndetse n’imboga kuri hegitari 823.

Murenge wa Matimba ni ho ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare hatangirijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026B
Kuri iyi site hatewe ibishyimbo
Abahinzi beretswe ko imbuto iterwa neza ku murongo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Bagirishya Pièrre Clever yavuze ko Akarere ka Nyagatare kafashe umwanzuro wo kuba ikigega cy’Igihugu ku buhinzi n’ubworozi
Kayumba John, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Ishami rya Nyagatare,
Abahinzi bagiriwe inama yo kwitabira gutera imbuto badakerewe, gukoresha neza ifumbire no kujya bakurikirana ibyo bahinze hakumirwamo ibyonnyi n’indwara

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage
Amatora

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage

07/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026
Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka
Inkuru z'ingenzi1

Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Amakipe y’ i Kirehe yageze muri 1/2 mu bakobwa n’abahungu muri Kagame Cup

Iburasirazuba: Amakipe y' i Kirehe yageze muri 1/2 mu bakobwa n’abahungu muri Kagame Cup

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU