Bamwe mu borozi bavuga ko hari abadatera umuti w’uburondwe inka zabo uko bikwiriye bigatera uburondwe kudacika, bagiriwe inama yo gukorera hamwe bagashyiraho umunsi bakogereza rimwe.
Iki kibazo cyagaragajwe na bamwe mu borozi bo mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko hagakwiye kubaho gahunda aborozi baturanye bagashyira hamwe bakumvikana iminsi yo koza inka zabo.
Uwitwa Munyazikwiye Theogene utuye mu Murenge wa Rwimbogo yagize ati: “Hari igihe abantu baba baturanye, ugahinga ubwatsi ugasanga umuturanyi araza kuragira mu murima wawe kandi ntiwamukumira, aha ni hahandi uburondwe bukwirakwira. Abantu bagakwiye koza inka zabo kugira ngo uburondwe bucike, ndetse aborozi bakajya inama bakagena umunsi wo kogerezaho.”
Uwitwa Kamuzinzi Pierre we yagize ati: “Aborozi twugarijwe n’indwara y’uburondwe, kuko abantu duturanye ntabwo boza inka uko bikwiye, hari n’abantu baragirira mu gasozi inka zabo zuzuye uburondwe ugasanga barabukwirakwiza.”
Kayumba John, Umukozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ukuriye ishami rya Nyagatare na Gatsibo, avuga ko mu kurwanya iyi ndwara hakenewe ubufatanye mu borozi ndetse bakajya inama y’ uko bajya bogereza rimwe.
Yagize ati: “Iyo inka zogerejwe rimwe bigira akamaro cyane, ubundi uburondwe buragenda iyo hamwe hahora umuti birahunga bikajya ahatari umuti, ikintu cyo koza aborozi bacyumvikanyeho bagafata iminsi runaka bakajya bogerezwa rimwe uburondwe bwacika.”
Akomeza agira ati: “Hari umuti w’uburondwe usigwa ku mugongo ba nyirawo barahari ndetse bemera gutanga serivisi zo gusigira aborozi babyifuza, bishyura 5,000Frw gusa.”
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda ( RAB) gitangaza ko kororera mu biraro birinda inka kurwara indwara zirimo uburenge, ndetse bikaba bituma uburondwe bucika mu nka kuko inka iba yitaweho uko bikwiye idafite n’aho yahurira n’izindi zanduye.







