MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Sunrise FC igarutse mu kiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est 2-1

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
16/05/2026

Ikipe y’umupira w’amaguru y’uturere twa Nyagatare na Gatsibo ya Sunrise FC ubu yamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, BK Pro League, nyuma yo gutsinda, Etoile de l’Est ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

Ikipe ya Sunrise yatsinze Etoile de l’Est, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026 mu mukino wasozaga ikiciro cya kabiri, waberaga kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma. Aho yahise itwara igikombe, na miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU Umutoza wa Sunrise FC, Nyirishema Gaspard, yavuze ko icyabafashije gutsinda cya mbere ari uko ikipe ya Etoile de l’Est, yaje mu kibuga yizeye intsinzi, nk’uko bari babatsinze mu mukino ubanza.

Yagize ati: “Etoile de l’Est, yamaze umwanya itekereza ko yadutsinze, ariko ntitekereze ko natwe dufite ubushobozi bwo kuyitsinda, twafashe umyanya uhagije twiga buri kimwe cyayo, tugerageza kubishyira mu bikorwa, kandi ni umukino mwiza ufite icyo usobanura, ubushize baradutsinze ariko umukino w’uyu munsi niwo wari ufite igisobanuro.”

Yakomeje agaragaza ko mu cyiciro cya mbere icyo bagiye gukora ari ugukomeza guha ibyishimo abaturage, yizeza abafana ko bakwiye gukomeza gushyigikira ikipe, no mu myaka iri imbere.

Ati: “Icyo nkora ndeba imbere yanjye ni ugutsinda, ubwo tugiye mu kiciro cya mbere nabwo icyo twizeye ni ugukomeza kwitwara neza. Abafana ndabashimira cyane, kuba badushyigikira uko bikwiye bakaza ku kibuga, ntibazacike intege kandi no mu cyiciro cya mbere bazakomeze baze.”

Mu byishimo byinshi abafana b’ikipe ya Sunrise FC bagaragaje ko bishimiye intsinzi y’ikipe yabo kandi ko kuyiguma inyuma aribyo bazakomeza guhanga amaso, basaba ubuyobozi ko bwagura abakinnyi bakomeye bazahangana no mu kiciro cya mbere.

Shyaka Denis yagize ati: “Intsinzi yo naje nyiteguye, kandi twabikoze dufite abakinnyi beza bakuru kandi buzuye, dufite ikipe ikomeye kandi byose bigaragara ko dufite ubuyobozi bwiza, twifuza ko ikipe yacu yakomera.”

Cyirabo Emmeline na we yagize ati: “Twaje hano batubwira ko badutsinda bitatu ku busa, ariko tuberetse ko Nyagatare natwe dukomeye, tugomba kugitahana kikajya mu bindi. Nshaka ko Rayon, APR na Kiyovu zizaza tukazihana.”

Undi mukino wabaye wahuje Unity FC na Intare FC, banganyije ubusa ku busa.

Uku niko amakipe yo mu cyiciro cya mbere asoje kugera ku mwanya wa kane. Sunrise FC ni iya mbere n’amanota 13, Unity ni iya kabiri n’amanota 10, Etoile de l’Est ni iya Gatatu n’amanota 8 mu gihe Intare FC ari iya Kane n’amanota 3.

Abakinnyi ba Sunrise FC bishimiye igikombe nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est 2-1
Umutoza wa Sunrise FC, Nyirishema Gaspard
Abafaba na Etoile de l’Est, batahanye agahinda kandi bari bitabiriye ku bwinshi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba
Amakuru

Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba

18/09/2026
Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba
Siporo & imyidagaduro

Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba

17/09/2026
Gatsibo: Abagore ibihumbi 14 bamaze gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura
Ubuzima

Gatsibo: Abagore ibihumbi 14 bamaze gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umuyobozi utanga serivisi mbi ntabwo ari Igihugu kiba cyamutumye-Minisitiri Habimana

Umuyobozi utanga serivisi mbi ntabwo ari Igihugu kiba cyamutumye-Minisitiri Habimana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU