Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, yagaragaje ko abayobozi batanga serivise mbi atari Igihugu kiba cyabatumye, bityo ko aho abaturage babonye hari ubikora baba bakwiye kubigaragaza uwo muyobozi agahanwa.
Ibi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026 ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ngoma, agasura ibikorwa bitandukanye birimo uruganda One Thousand Hills Products ruherereye hafi y’ikiyaga cya Mugesera, rutunganya rukanumisha inanasi mbere yo kuzohereza ku isoko.
Nyuma yaho yaganiriye n’abayobozi mu byiciro bitandukanye, bo mu Karere ka Ngoma, ibiganiro byibanze by’umwihariko kugutanga serivisi nziza birinda gusiragiza umuturage, kwita ku mahirwe y’iterambere akarere gafite, no kwita ku mishinga na gahunda zifasha abaturage kwivana mu bukene.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yagaragaje ko rimwe na rimwe hari abayobozi bajya batanga serivisi mbi, bagasiragiza abaturage, avuga ko abaturage bagomba kumva ko mu gihe hari umuyobozi ubahaye serivise mbi baba bakwiye kwibuka ko atari Igihugu kiba cyamutumye.
Yagize ati: “Abaturage bakwiye kumenya ko nk’abayobozi dufite inshingano ikomeye yo gutega amatwi abaturage kandi tukabaha serivisi nziza ku gihe, yihuse kandi inoze. Mu gihe babonye umuyobozi cyangwa undi muntu utanga serivisi utabakiriye neza ntabwo bakwiye kubiceceka cyangwa kubyihererana, umuyobozi utanga serivisi mbi ntabwo ari Igihugu kiba cyamutumye, abayobozi bakwiye kwakira neza abaturage bakabaha serivise nziza kandi vuba.”
Mu bushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) bwo mu mwaka wa 2025, bugaragaza uko abaturage babona imitangire ya serivise mu nzego z’ibanze, Akarere ka Ngoma bagashimye ku kigero cya 69.4%, mu gihe mu Gihugu hose abaturage bashima serivisi ku kigero 76.7%.










