MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Ihuriro rya ba Miss Rwanda ryishyuriye abaturage 250 mitiweri

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
25/07/2020

Ihuriro ry’abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ryishyuriye ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweri, abaturage 250 bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana kuri Sale y’urubyiruko ya Yego center, kitabirirwa n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere n’ Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba  Mufulukye Fred.

Mutesi Jolly wavuze mu izina ry’abandi ba nyampinga yavuze ko amafaranga bishyuriyemo mitiweri aba baturage ari ubushobozi bishatsemo ariko ngo uko bazajya babona n’ubundi bushobozi ngo bazajya bakomeza gufasha abatishoboye.

Ati: ”Twishyize hamwe nk’abana banyu mwitoreye, natwe dushaka gukoresha amahirwe mwaduhaye kugira ngo twifatanye muri ibi bihe bikomeye ndetse binagoye. Twishatsemo ubushobozi bwo kwishyurira bake ubwisungane mu kwivuza, tubona 250, ariko uko ubushobozi buzagenda bwaguka tuzagaruka dufatanye no mu bindi.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yashimiye aba bakobwa ku nkunga yabo batangiye abaturage batishoboye, avuga ko baterwa ishema n’urubyiruko rwo muri iki gihe rutanga icyizere cy’ejo heza h’igihugu.

Ati: “Turabashimiye cyane, twebwe nk’ababyeyi iyo tubonye urubyiruko ruri mu cyerekezo nk’iki bitwereka ko ejo h’igihugu cyacu ari heza, biduha ibyiringiro ko igihugu cyacu gifite abana bagikunda.”

Nyampinga Foundation ni ihuriro ry’abakobwa bagiye bahiga abandi muri Miss Rwanda mu myaka itandukanye rikaba ribarizwamo abanyamuryango batandatu barimo Bahati Grace, Kayibanda Aurore, Kundwa Doriane, Akiwacu Colombe, Jolly Mutesi na Nishimwe Naomie ndetse na Muganwa Larry, umugabo watangiranye na bo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab ubwo yashyikirizaga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza umwe mu bagenerwabikorwa
Guverineri Mufulukye Fred yashimiye ba Nyampinga bigombwe byinshi bagafasha abatishoboye
Abaturage batangiwe ubwisungane mu kwivuza bashimiye cyane ba nyampinga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaMiss RwandaRwamagana

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Gukwirakwiza amazi byashowemo miliyari, abayabona bageze kuri 87%

Ngoma: Gukwirakwiza amazi byashowemo miliyari, abayabona bageze kuri 87%

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU