Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ku isi (ITF) ryahaye Akarere ka Bugesera ibikoresho birimo Raketi(Rackets) 25, imipira 96 na Fire(filets)ebyiri mu rwego rwo gutangiza gahunda yo kuzamura no gukundisha abakiri bato umukino wa Tennis.
Ni inkunga yanyujijwe mu Ishyirahamwe rw’umukino wa Tennis mu Rwanda, kwakira ibi bikoresho byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yavuze ko banejejwe n’ubufatanye bagiranye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, abizeza ko iyi gahunda bazayishyigikira ngo kuko n’ubusanzwe aka karere ari igicumbi cya siporo.
Ati: “Turashima iyi nkunga ije. Turabizeza ko rwose iyi gahunda tuzayishyigikira uko bishoboka kose; Bugesera n’ubundi dusanzwe turi igicumbi cya siporo.”
Mutabazi yamaze impungenge Karenzi Theoneste, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukono wa Tennis mu Rwanda, ko bafite ibikorwaremezo bizabafasha kunoza neza iyi gahunda yo kuzamura impano muri uyu mukino.
Yagize ati: “Dufite ibigo by’amashuri byinshi bituriye hano, dufite n’ibikorwaremezo, uretse ibi byo kuri sitade ‘ikibuga cya tennis’. Dufite n’abikorera bagiye bubaka ibikorwa byinshi cyane, amahoteli n’ amashuri ari hirya nayo umwayo afite ibibuga bya tennis, ariko naho nta bibuga nk’ibi abantu bashobora gutangirira ku bibuga byoroheje. Turabizeza rero gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwaremezo, bikaboneka henshi, ariko n’ibihari tukabyitaho kugira ngo birambe kandi bikoreshwe neza.”
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste yabwiye MUHAZIYACU ko icyabateye kuzana iyi gahunga yo kuzamura impano z’abakina umukino wa Tennis ‘Juniors Tennis Initiative JTI Program’ muri aka karere, ari uko byaturutse ku bushake bwagaragajwe na bimwe mu bigo by’abashuri yo mu Karere ka Bugesera, bikifuza ko byafashwa mu kuzamura no gukundisha abakiri bato uyu mukino wa Tennis.
Ati: “Twagize rero imana tuganira n’amashuri yo muri Bugesera; buriya hari abantu bagira ingoga; bakagira ubwitabire iyo tubagejejeho gahunda. Aba rero gahunda twayigejeje ku mashuri atandukanye muri Bugesera kuko ni bo bari bagaragaje ubushake mbere.:
Uyu muyobozi kandi yifuza ko amashuri menshi yakwitabira iyi yahunda ngo kuko bazabaha abatoza ndetse n’ibikoresho.
Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Karere k’ibiyaga bigari muri Tennis.
U Rwanda na Ghana nibyo Bihugu byatsindiye kuza mu myanya ibiri mu bihugu birimbwi byahataniraha imyanya ibiri yo kuzatera imbere muri uyu mukino.









