MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abaturage bifuza ko gahunda ya VUP yagera kuri benshi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
04/12/2021

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda ya Vision Umurenge Program-VUP b’i Nyamasheke bifuza ko gahunda zayo zihariye zifasha abaturage kwikura mu bukene zagera kuri benshi kuko uwinjiye muri iyi gahunda abishyizeho umwete ava mu bukene.

Hari iminsi 10 yahariwe gusura ibikorwa bya VUP mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, kuri uyu wa 03 Ukuboza 2021 MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu bagenerwa bikorwa ba VUP mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba.

Ikigamijwe muri iyi minsi 10 ni ukugira ngo harebwe uruhare VUP yagize mu gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU bemeza ko VUP nka gahunda igamije gufasha abaturage bakennye cyane kuva mu bukene, yabagiriye akamaro bakifuza ko yagera ku mubare munini.

Nyirahabineza Alphonsine (Amafoto:Hakizimana Y.)

Nyirahabineza Alphonsine wo mu Kagari ka Mutongo i Macuba ni umwe mu bagenerwa bikorwa ba VUP, avuga ko ibyo yakuye muri VUP yumva atabyihererana,

Yakomeje agira ati: “Nabanje gukora mu muhanda nakoraga iminsi itatu mu cyumweru ku kwezi bakampemba ibihumbi 10, ayo mafaranga nayahereyeho kuko naragiriraga abandi ayo mafaranga nkayaguramo ubwatsi, nyuma baje kunyitura ariko kuko inka bashakaga kumpa yari igeze mu mafaranga ibihumbi 150 byansambye ko nongeraho amafanga kugira ngo ya nka ibe iyanjye, VUP yangurije ibihumbi 100Frw ndayatanga ya nka iba iyanjye, uko VUP yamfashije numva yakwiye kwaguka ikagera kuri benshi kuko inaha hari abakene benshi.”

Kamugisha Esther we avuga ko yacaga inshuro kugira ngo abeho, gusa amaze gushyirwa muri VUP ubu asobanura ko nta muntu yakorera kuko inkunga y’Inguzanyo yahawe yamufashije kwigira.

Singirankabo Vedaste utari mu bagenerwabikorwa ba VUP we yemeza ko aho atuye hari abatejwe imbere na VUP, agasaba ko yagera kuri benshi,

Yagize ati: “Urebye uko ibi byiciro by’Ubudehe byakozwe hari abashyizwe mu cyiciro cya gatatu kandi nabo bakeneye gufashwa, hari benshi bakwiye kugerwaho kugira ngo bikure mu bukene kuko ni benshi bakeneye ubufasha.”

Ibi kandi bishimangirwa n’imibare igaragazwa n’Akarere ka Nyamasheke ko umubare munini w’abaturage ubarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe bubarizwamo abakene bakwiye gufashwa.

Mu baturage babarirwa mu 461,900 batuye Akarere ka Nyamasheke, habarurwa ingo 96,194, icyiciro cya mbere cy’ubudehe kirimo ingo 35 302 naho icyiciro cya kabiri ni ingo 33 988, ingo ziri mu cyiciro cya gatatu ni 26 820 n’aho icyiciro cya Kane ni ingo 84.

Ijanisha ry’ingo ziri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ni 72%. Kugeza ubu VUP ibarizwa mu mirenge yose y’Akarere ka Nyamasheke uko ari 15.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie yemeza ko nubwo hari ibikorwa ariko hakiri abaturage benshi bakeneye gufashwa,

Yagize ati “Nk’uko byagiye bigaragazwa abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri baracyari benshi ariko kuva mu bukene ni urugendo, twaratangiye dufite imishinga minini, ku gice kizengurutse Nyungwe tugiye kwagura ubuso burenga hegitari ibihumbi bine zizahingwaho icyayi, ubu turashishikariza abaturage bacu gukora cyane kugira ngo bikure mu bukene.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abatishoboye mu Kigo cya Leta gishinzwe iterambere ry’abaturage (LODA), Gatsinzi Justin, yagize ati: “Ku rwego rw’Igihugu dufite abagenerwabikorwa barenga ingo ibihumbi 300 dusanga ari igikorwa cyiza cyane, iyo tubona amafaranga yinjira mu baturage kuri buri nkingi dusanga bifite uruhare mu bukungu.”

VUP igira inkingi igenderaho mu gufasha abakene harimo inkunga y’ingoboka (VUP/DS), iyo nkunga ihabwa imiryango itishoboye iri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe idafite umuntu ushoboye gukora,

Hari kandi imirimo y’amaboko isanzwe (VUP/CPW), iyi nkingi yo ni ugutanga akazi ku miryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ifite umuntu ushoboye gukora,

Hakaba n’inkingi y’imirimo y’amaboko yoroheje (VUP/EPW), uku gutanga akazi ku miryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ifite umuntu ushoboye gukora ariko afite n’izindi nshingano zo kwita ku bantu bafite ubumuga, uburwayi budakira cyangwa abana bakiri bato;

Hari inkingi y’inguzanyo ziciriritse (VUP/FS) yo ni ugutanga inguzanyo ziciriritse ku miryango itishoboye ariko ifite ubushobozi bwo kwiteza imbere binyuze mu mishanga iciririrtse ibyara inyungu.

Gahunda y’imfashabere (nutrition sensitive direct support-NSDS)  ni inkunga ihabwa ababyeyi bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe batwite ndetse n’abonsa kugeza umwana agize imyaka 2 mu rwego rwo kurwanya igwingira.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NyamashekeLODAVUP

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa wishwe urw’agashinyaguro

Kayonza: Abacukuzi babiri bagwiriwe n'ikirombe bahita bapfa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU