Abagabo babiri bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe i Rwinkwavu bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Imana.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 4 Ukuboza, mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, ubwo ikirombe gicukurwamo gasegereti (tin) kizwi ku izina rya “Rutonde” cyagwiriye abacuku, babiri bagahita bitaba Imana.
Ba nyakwigendera ni Ntuyenabo Fidele wari ufite imyaka 53 na Mudaheranwa Charles wari ufite imyaka 42, bakoreraga isosiyete ya Wolfram Mining in Company Ltd isanzwe ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umuyobozi w’Umurenge wa Rwinkwavu Murekezi Claude yabwiye MUHAZIYACU ko bari mu kazi bisanzwe kuwa gatandatu mugitondo, mu ma saa yine impanuka ikaba ari bwo iba.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Mining nibwo bwaduhamagaye, turatabara n’inzego z’umutekano, Polisi na RIB. RIB yakoze iperereza ry’ibanze ahabereye impanuka, bamaze gukora iperereza imirambo twayijyanye ku Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ikorerwe isuzuma.”
Gitifu Murekezi yavuze ko abacukura amabuye y’agaciro bakwiye kujya bubahiriza ibisabwa byose, dore ko ashima ko abagwiriwe n’ikirombe bari abakozi bemewe kandi bazigamirwa n’umukoresha wabo, bikaba nibura ngo bizatuma imiryango yabo izabasha gukurikirana ibijyanye n’indishyi.






