MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gutinda kw’imanza no kubona ubufasha mu by’amategeko bikomeje kuba imbogamizi ku butabera

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
14/11/2026

Nubwo ubutabera mu Rwanda bukomeje kugaragaza umusaruro mwiza mu bipimo by’imiyoborere, hari ibibazo bigikeneye kwitabwaho, birimo kugabanya imanza zimara igihe zitararangizwa, korohereza abaturage kubona ubufasha mu by’amategeko no kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’imanza zaciwe n’inkiko.

Ibi bigaragazwa na raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ya Rwanda Governance Scorecard, 13th Edition (2026), igaragaza ko kunyurwa kw’abaturage n’uburyo babona ubufasha mu by’amategeko biri ku kigero cya 65.4% , mu gihe kunyurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imanza zaciwe n’inkiko biri kuri 67.6%.

Raporo igaragaza kandi ko imanza zitararangizwa mu nkiko zingana na 47%, mu gihe intego yari 30%. Iki gipimo kigaragaza ko hakiri imbogamizi mu kugabanya umubare w’imanza zimara igihe zitararangizwa.

Ibi ni ikibazo gishobora gutuma abafite ibibazo by’amategeko bategereza igihe kirekire kugira ngo babone imyanzuro y’ibibazo byabo. Kugabanya imanza zitararangizwa no kwihutisha izindi ni bimwe mu byafasha abaturage kubona ubutabera ku gihe.

Ku bijyanye no kubona ubutabera, raporo igaragaza ko iki gipimo muri rusange kiri kuri 76.59%.

Mu bipimo byagishingiweho, kunyurwa kw’abaturage n’imikorere y’Urwego rw’Ubufasha mu by’Amategeko (MAJ) byagize amanota 87.8%, mu gihe kunyurwa n’imikorere ya komite z’Abunzi byagize 78.9%.

Raporo igaragaza kandi ko amakimbirane 98.86% yakiriwe na komite z’Abunzi yakurikiranywe, agakemurwa binyuze muri izo komite, bikagaragaza uruhare rwazo mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Gusa, nubwo ibyo bipimo byagaragaje umusaruro mwiza, kunyurwa kw’abaturage n’uburyo babona ubufasha mu by’amategeko biri kuri 65.4%. Ibi bigaragaza ko hakiri icyuho mu korohereza abaturage kubona serivisi zibafasha kumenya no kurengera uburenganzira bwabo mu mategeko.

Nubwo hari izo mbogamizi, raporo igaragaza ko inkingi y’ Iyubahirizwa ry’Amategeko (Rule of Law) yagize amanota 85.47%, yiyongereyeho amanota 3.84 ugereranyije n’isuzuma ryayibanjirije.

Mu bipimo bigize iyi nkingi, imikorere y’inkiko yagize amanota 82.13%, icyizere abaturage bafitiye inkiko kigera kuri 85.4%, naho uko babona ubwigenge bw’inkiko biba kuri 92.4%.

Ku bijyanye no gukemura ibibazo by’imbonezamubano, raporo igaragaza ko igipimo cy’uko ibyo bibazo bikemurwa mu gihe kidatinze bidafite impamvu kiri kuri 69%.

Ibi bigaragaza ko hari intambwe yatewe mu mikorere y’inzego z’ubutabera, ariko ko hakiri ibice bisaba kwitabwaho kugira ngo abaturage barusheho kubona ubutabera buboneye kandi butangwa ku gihe.

Mu byifuzo byayo, RGB isaba Minisiteri y’Ubutabera kongera imbaraga mu korohereza abaturage kubona ubufasha mu by’amategeko, by’umwihariko ibyiciro by’abaturage bibukeneye kurusha abandi, no kuba hashyirwaho uburyo buhoraho bwo gukurikirana ibibazo by’abaturage batarabasha kubona ubwo bufasha.

RGB inasaba Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imanza, binyuze mu gukurikirana uko zishyirwa mu bikorwa no kumenya inzitizi zituma zimwe zidakurikizwa uko bikwiye.

Iyi raporo igaragaza ko ubutabera budapimirwa gusa ku mikorere y’inkiko cyangwa ku bwigenge bwazo, ahubwo ko bunapimirwa ku buryo abaturage babona ubufasha mu by’amategeko, igihe bifata kugira ngo imanza zirangizwe n’uko imyanzuro yazo ishyirwa mu bikorwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage
Amatora

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage

07/11/2026
Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa ni 83%
Inkuru z'ingenzi2

Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa ni 83%

30/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatoye abayihagarariye ku rwego rw’Akarere

Bugesera: Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatoye abayihagarariye ku rwego rw’Akarere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU