Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abibumbiye mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya azwi nk’ibimina ko bakwihutira kuyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko bizakemura ibibazo by’ayarangwagamo birimo nko gusahurwa no kwamburwa na bamwe mu bayagize bikagorana kubakurikirana mu gihe hatazwi neza imikorere yayo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu Murenge wa Ngarama ahatangirijwe ukwezi k’ubukangurambaga mu kwandikisha ibimina mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rwego rw’Akarere, bufite insanganyamatsiko igira iti: “ Nizigamira mu kimina gitekanye kuko kizwi mu mategeko”.
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya azwi nk’ibimina bigera ku 3000, ni mu gihe abasaga ibihumbi 300 babarizwa muri aya matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, byibuze abarenga kimwe cya kabiri cy’abatuye Akarere ka Gatsibo babarizwa mu bimina.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kwandika ibimina babarizwamo mu buryo bw’ikoranabuhanga bizaca akavuyo n’akajagari kabibarizwagamo, bizera ko kandi n’ikibazo bahura na cyo cyakemurwa bitagoranye nka mbere uko byajyaga bigenda.
Ntirivamunda Samuel utuye mu Murenge wa Ngarama , Akagari ka Kigasha yagize ati: “Amatsinda adufasha kwizigamira, iyo umwaka urangiye murashe ku ntego ushobora kugenda ukaguromo itungo, ukishyura ishuri ry’umwana, ukaba wa kwigurira n’agakweto cyangwa ibindi bikoresho bikenewe murugo, kuba rero bigiye kwandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bizadufasha cyane kuko hari igihe hazagamo amanyanga, nka kontabure agashaka kuturiganya; icyo gihe bizajya bihita bigaragara.”
Ahishakiye Faustin utuye mu Murenge wa Ngarama, Akagari ka Nyarubungo, na we yagize ati: “ Turashimira Leta y’ubumwe yatekereje kuri icyo kintu, natwe tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo turebe uko twakwandikisha amatsinda yacu kugira ngo nayo agire agaciro kuko ibimina biradufasha cyane iyo byacunzwe neza kuko ntushobara kubura icyo kurya, icyo kwambara, ntushobora no kubara itungo murugo uri mu kimina; rero ndumva bizarushaho kuduha umusaruro ubwo Leta igiye ku bikurikirana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko kuba ibimina bigiye kwandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bigiye gufungura amahirwe ku baturage ubusanzwe batashoboraga kugereho kuko amatsinda yabo atanditse ngo amenyekane.
Yagize ati: “ Nk’akarere dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abaturage, twafashe uku kwezi kwa cumi kugira ngo ibimina byose, amatsinda yose yandikwe mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko amategeko abiteganya, icyo tuzaba dukemura rero ni ibibazo byajyaga biba mu matsinda abantu bakayambura, twajya gukurikirana tugasanga turakurikirana itsinda ritemewe, ritazwi, abantu babiri cyangwa batatu bigira itsinda, ariko itsinda ryemewe ni iryanditswe rigahabwa n’icyangombwa cy’uko ari itsinda”
“ Ikindi hari amahirwe ahari Leta ishyiraho kugira ngo abaturage bishyize hamwe, amatsinda yishyize hamwe ayo mahirwe abagereho, hari amafaranga anyuzwa mu bigo by’imari, hari anyuzwa muri VUP financial services abayabona ni abari mu matsinda ariko yemewe, hari igihe rero ayo mafaranga aboneka ariko abaturage ntashobore kubageraho kubera iyo mbogamizi y’uko ayo matsinda atandukuwe.”
Mu Karere ka Gatsibo kwandika ibimina n’amatsinda mu buryo bw’ikoranabuhanga biri gukorwa ku mirenge yose igize aka karere aho itsinda cyangwa ikimina bagana umukozi ushinzwe amakoperative ari na we ufite mu nshingano amatsinda n’ibimina akabandika ndetse n’icyangombwa cy’uko ari itsinda bagahita bagihabwa uwo mwanya.








