Mu Karere ka Gatsibo habaye igikorwa cyo kumena litiro ibihumbi bitandatu z’ikinyabutabire cya Ethanol cyifashishwaga n’abakoraga inzoga z’inkorano zitemewe; Ubuyobozi busaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya inzoga z’inkorano zitemewe, nyuma y’uko byagaragaye ko zifite uruhare runini mu gutwara ubuzima bw’abantu.
Igikorwa cyo kumena iki kinyabutabira cya Ethanol ,cyabaye kuri uyu wa 10 Kanama 2026, mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore , aho ingunguru zigera kuri 24 zirimo icyo kinyabutabire cyifashishwaga mu gukora inzoga z’inkorano zamenewe imbere y’abaturage, bagasabwa kwitandukanya n’izi nzoga mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko zigira uruhare mu guhitana ubuzima bw’abantu batari bake.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano ndetse no gukomeza gukorana n’Ubuyobozi, abakizifite mu ngo zabo bakazitanga kugira ngo zangizwe, kuko igihe cy’imbabazi rusange Leta yatanze kirimo kurangira, uzabifatanwa nyuma yaho azakurikiranwa n’amategeko.
Yagize ati: “Ikinyabutabire cya Ethanol twangije uyu munsi cyifashishwaga mu gusembura inzoga zizwi nk’ibyuma tumaze iminsi tuvana mu baturage, ariko igikorwa cyo kwangiza izo nzoga z’ibyuma n’izindi zose zitujuje ubuziranenge kirakomeje, turibaza ko iki Cyumweru kizarangira ibijyanye no kwangiza ibyo twakusanyije birangiye, tugasigara duhanganye na nkeya zagiye zisigara mu baturage, ariko turabakangurira ko Leta yabahaye umwanya wo kuzitanga ku bushake kandi abatazabikora birenze ejo ku wa kabiri uwo tuzazifatana tuzajya tuzimwambura tunamushyikirize ubutabera akurikiranwe n’amategeko nk’umuntu ufite ibintu byangiza ubuzima bw’abaturage.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko usibye kuba inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu, zinateza ubukene kuko utazinywa ngo ubashe gukora akazi neza.
Niyonkuru Eric akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto muri Kabarore, yagize ati: “ Izi nzoga zangizeho ingaruka ku buryo nazinywaga imbaraga zo kujya mu kazi ntazo, namara kuyinywa kandi nkumva ibintu byose nabikoresha imbaraga cyangwa urugomo, nkahora ncibwa amande kubera kwica amategeko yo mu muhanda, bigatuma nta terambere ngeraho. Ubutumwa naha bagenzi banjye ni uko batanga amakuru kugira ngo ibi biyoga bishireho kuko byari byaratwishe, mu gihe kiri imbere twari kuzisanga nta muntu muzima usigaye.”
Mukarugomwa Annonciata ni umujyanama w’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Kabarore, na we yagize ati: “Wasangaga abana barishoye mu bikorwa by’ubujura kugira ngo babone amafaranga yo kugura izi nzoga, bamara kuzisinda ibikorwa byabo bikaba kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi, bamwe bakahandurira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, abandi bagatwara inda z’imburagihe, si ku rubyiruko gusa kuko n’abakuze mu miryango inywa izi nzoga usanga ihora mu makimbirane, kandi urugo ruri mu makimbirane usanga ba nyiri urugo aribo barusahura, ugasanga umugore ariba ibyo murugo n’umugabo bikaba uko, iterambere ry’urugo rikaba rirarangiye.”
Ikinyabutabire cya Ethanol cyangijwe, ni icyafatiwe mu mirenga ya Rwimbogo, Rugarama, Kiramuruzi, ndetse n’Umurenge wa Kabarore, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko Ethanol yangijwe ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 19 na miliyoni 24 z’amafaranga y u Rwanda.







