MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubukungu Igihugu gifite ni Umunyarwanda- Minisitiri Utumatwishima

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
12/08/2026

Minisitiri w’Urubyiriko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yabwiye urubyiruko rw’i Gatsibo ko umutungo w’u Rwanda udashingiye ku mabuye y’agaciro na peterori byinshi cyane, ahubwo ko ubukungu Igihugu gifite kigomba kubungabunga ari Umunyarwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kanama 2026 mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Kagari k’Agakomeye mu Murege wa Kiziguro w’Akarere ka Gatsibo, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwiza kubakirwa ubushobozi, gukabya inzozi.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yabwiye abitabiriye ko Igihugu gikora ibishoboka byose kugira ngo hatagira igihungabanya Umunyarwanda.

Yagize ati: “Ibihugu byose ku Isi bihitamo ikizateza imbere ibihugu byabo, hari ibishingira ubukungu bwabyo ku mabuye y’agaciro menshi bifite, ibindi bigashingira ubukungu bwabyo kuri peterori, twebwe mu Rwanda ubukungu Igihugu gifite kigomba kubungabunga ni Umunyarwanda, niyo mpamvu iyo hari ikibazo kivutse inzego zose duhaguruka kugira ngo hatagira Umunyarwanda uhungabana.”

Minisitiri Utumatwishima yakomeje akangurira urubyiruko kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, yagize ati: “ Hari abantu bagera kuri 50 batishwe n’uburwayi busanzwe, ahubwo bishwe n’ibintu banyoye, abandi bagira ibibazo by’ubuhumyi atari uko barwaye amaso by’igihe kirekire, ahubwo babitewe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, nkatwe dushinzwe urubyiruko akazi kagapfa, Urubyiruko rukishora mu bikorwa by’ubujura, gukubita no gukomeretsa biriyongera, Inzego zibishinzwe zimaze ku bisuzuma zisanga hari ikibazo kiri mu Banyarwanda kibangamiye ubuzima bwabo, niho havuye kureba ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, Abanyarwanda baburiye izina bakazita ibyuma n’andi mazina atandukanye, zibangamiye Umunyarwanda kandi icyo twiyemeje nka Leta y’ u Rwanda ari uko tuzarinda umutungo bwite w’Igihugu ariwo Abanyarwanda.”

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU ruvuga ko Igihugu gitanga amahirwe kuri buri wese by’umwihariko ku rubyiruko rushaka gutera imbere.

Ruhungura Valence afite kompanyi ya Iwacu Bakery itunganya ikanongerera agaciro igihingwa cy’ibihaza n’ibikomoka ku bihaza ikorera mu Murenge wa Kabarore, yagize ati: “ Gutera imbere nk’Urubyiruko bisaba guha agaciro amahirwe Leta igenera urubyiruko, kuko hari abantu babireba bakumva ko bitabareba cyangwa bakumva ko ari iby’abantu b’i Kigali gusa, twe dukorera mu cyaro hano mu Karere ka Gatsibo kandi dufite ibikoresho byiza kandi bikora neza, rero urubyiruko rutinyutse rugakoresha amahirwe Leta yageneye urubyiruko ndetse bagakoresha ubumenyi bafite ntibacike intege, kuko akenshi urubyiruko rutinya gutsindwa kandi gutsindwa rimwe si ikibazo, ahubwo ikibazo ni ugucika intege, ubu intego nka Iwacu bakery dufite ni uguhugura urubyiruko rugenzi rwacu rukabasha kwihangira imirimo, kandi twarabitangiye tumaze guhugura abagera 120 ikindi ni uko dushaka kwagura tugakora byinshi biva ku gihaza.”

Ku wa 12 Kanama buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gatsibo, aho Urubyiruko rugera 1500 ruturutse hirya no hino mu mirenge igize Akarere rwakurikiranye ubutumwa bagejejweho n’Abayobozi mu nzego zitandukanye.

Minisitiri Dr Utumatwishima ageza ubutumwa ku rubyiruko
Urubyiruko rwagize umwanya ko kwidagadura
Abayobozi batandukanye basuye bimwe mu bikorwa by’urubyiruko
Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi Mpuzamahanga w’urubyiriko i Gatsibo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Igabanyuka ry’inkunga ryabangamiye imirire y’ababyeyi bonsa mu nkambi ya Mahama

Igabanyuka ry’inkunga ryabangamiye imirire y’ababyeyi bonsa mu nkambi ya Mahama

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU