Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na bamwe muri ba nyiri amahoteli 10 akorera muri iyi ntara baganiriye ku bibazo bikomeje kugaragara mu mitangire ya serivisi inengwa n’abagana ayo mahoteli; nyuma y’ibi biganiro hafashwe imyanzuro irimo kunoza serivisi no guhindura imikorere.
Kuri uyu wa 05 Gicurasi ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, ubuyobozi bw’Intara n’aba nyiri amahoteli akorera mu Ntara y’Iburasirazuba bashashe inzobe ku bibazo biri mu mitangire ya serivisi mu mahoteli, harimo umwanda, kwakira nabi abakiriya, umutekano mu mahoteli.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel ubwo yaganiraga n’aba ba nyiri amahoteli yagarutse ku mitangire ya serivisi mu mahoteli itari myiza yagize ati: “Ibintu bimeze nabi, bimeze nabi pe, mushyiremo agatege, hari aho ugera ugasanga ntibakwakiriye, ahandi ugasanga nta mazi, hari aho ugera wazanye n’abashyitsi bakagera ubwo bigendera batinze kubakira.”
Guverineri Gasana yibukije abanyamahoteli, utubari na za resitora ko hagiye gukorwa ubugenzuzi bwihariye ku mitangire ya serivisi n’isuku aho bazasanga bitameze neza bazafungirwa.
Abanyamahoteli bashashe inzobe
Imitangire ya serivisi mibi, umwanda no kudakoresha abafite ubumenyi ni bimwe mu byagarutsweho na bamwe mu banyamahoteli bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo.
Nkurunziza Jean de Dieu ni nyiri Silent Hotel Kayonza, yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo kongera kwisubiraho tugashyiramo imbaraga, ibibazo bivugwa natwe turabibona, hari aho usanga umukiliya yatanze komande agatinda kuyibona.”
Dereva Methode ni umukuru wa Dereva Hotel Rwamagana we yagarutse ku bakiriya bahabwa serivisi mbi bakagenda batavuze, yagize ati: “Umukiliya mwiza ni ukubwira aho atanyuzwe na serivisi yahawe, turasaba abakiliya ko bajya batubwira aho batanyuzwe kuri serivisi bahawe”
Irihose Martin ni nyiri East Gate Hotel zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ati: “Ni gacye cyane dukorana inama n’abakozi bacu ngo tumenye ibibazo byiriwe mu kazi cyangwa ibyo bafite mu mitangire ya serivisi.”
Kimwe mu bibazo byagarutsweho na ba nyiri amahoteli birimo iby’uko hari abakozi bakoresha bize ibijyanye n’amahoteli bafite ubumenyi budahagije, abakozi bakunda gukorera mu mijyi badashaka kujya mu mahoteli ari mu byaro; nyuma y’ibiganiro birambuye ba nyiri amahoteli basabwe kunoza imikorere no kugena umushahara mwiza ku bakozi babakorera kugira ngo nabo babakorere neza.












