MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Mutabazi yibukije abacuruzi ko guha serivisi nziza umukiriya atari ukumugirira impuhwe

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
06/05/2022
Mutabazi Richard Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera yasabye abacuruzi kunoza imitangire ya serivisi

Mutabazi Richard Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera yasabye abacuruzi kunoza imitangire ya serivisi

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yakanguriye abakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Nyamata gutanga serivizi nziza ku babagana, abibutsa ko gutanga serivisi nziza ku muguzi atari impuhwe abamugiriye ahubwo ko bakwiye kubikora kugira ngo bagire inyungu yisumbuye ku yo babona.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 05 Gicurasi 2022, ubwo yaganiraga n’abacuruzi bo mu Mujyi wa Nyamata ku mitangire ya serivisi.

Meya Mutabazi avuga abacuruzi bakwiye kwita ku kunoza imitangire ya serivisi bakita ku babagana ntibibe ukubikiza, Ati: “Serivisi dutanga; niba ari hoteli, akabari, iduka cyangwa farumasi, gutanga serivisi nziza ntacyo bitwaye ahubwo numva aribyo byadufasha; ariko ahenshi usanga dutanga serivisi nk’abikiza. Umuntu aje guhaha ariko ntushaka no kumureba kandi ari we ufite ifaranga, uramureba atambuka ntushake no kumuvugisha kandi wazindutse uje gukingura ngo abantu bagure.”

Meya Mutabzi yibaza ukuntu abantu bajya gusaba serivisi ntibabone ababakira, ati: “Ukajya mu kabari cyangwa muri Hoteli; mbese kugira ngo ubone umuntu ukwakira akaba akugiriye impuhwe, ntiwumve ko utanga serivisi kubera ko aricyo kintu ucuruza.”

Uyu muyobozi yakomeje agaruka ku gutanga serivisi nziza mu nzego zose, aho yakomeje avuga ko serivisi nziza ikwiye kujyana n’isuku, yibutsa abacuruzi ko bakwiye kwitegura amahirwe azakomoka ku nama mpuzamahanga ya CHOGM 2022 igiye kubera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, aho hitezwe ko Umujyi wa Nyamata ushobora kwakira abantu bashaka serivisi zitandukanye bazaba basagutse ku Mujyi wa Kigali.

Tumusabe Janviere ucururiza mu Mujyi wa Nyamata avuga ko bagiye kongera imbaraga mu mitangire ya serivisi ikanozwa kurushaho, ati: “Birakwiye ko tunoza imitangire ya serivisi tukita ku batugana, tukamenya ko umukiriya aba atuzaniye amafaranga, cyane ko ariyo aba yatuzinduye. Niba twiteze ko tugiye kubona abakiriya barenze kubo twari dusanganywe mu minsi iri imbere; ni ngombwa ko tunoza imikorere kurushaho, tukamenya ko dufite ubushobozi bwo kwakira no gutanga serivisi nziza ku batugana.”

Karekezi Theoneste, Umucuruzi mu Mujyi wa Nyamata na we avuga ko gutanga serivizi nziza bikwiye kuranga umucuruzi wese, akanahamya ko serivisi nziza ikwiye guhera mu kunoza isuku, cyane cyane mu mahoteli n’amaresitora. ati: “Serivisi nziza ikwiye guhera mu kunoza isuku ku bantu batanga serivisi z’amafunguro nk’amahoteli n’amaresitora. Gusa ntibibuza ko n’abakora ubundi bucuruzi bakwiye kurangwa n’isuku aho bakorera.”

Perezida Kagame aherutse gushimangira ko bitumvikana uburyo serivisi mbi zabaye umuco muri hoteli zo mu Rwanda, abantu bakabyihanganira imyaka n’imyaniko nta gikorwa.

Umukuru w’Igihugu ati “Ni ikibazo gikomeye kandi mwanze guhindura, Tubivuze nabyo imyaka myinshi. Serivisi zo mu mahoteli yanyu, ni mwe Abanyarwanda gusa mushobora kubyemera mukabana nabyo bigasa n’aho nta kibazo gihari. Bagiye kubamenya rero, bazaza ari benshi bagiye kubamenya.”

Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yasabye abacuruzi kunoza imitangire ya serivisi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Bugeseraserivisi

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: CG Gasana yasabye Abayobozi gufatira ingamba zidasanzwe ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana

Gatsibo: CG Gasana yasabye Abayobozi gufatira ingamba zidasanzwe ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa abana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU