Bimwe mu bihugu by’uburengerazuba n’amajyepfo y’u Burayi birimo u Bufaransa, Espagne, Croatia n’u Bugereki bihangayikishijwe n’ubushyuhe bukabije buri guterwa n’imihindagukire y’ikirere, kugeza ubu bamwe mu baturage bamaze kuva mu byabo kubera inkongi y’umuriro yibasiye ibice bitandukanye.
Amakuru atangazwa na BBC avuga ko mu gace ko mu Bufaransa kitwa Gironde kiganjemo ibikorwa by’ubukerarugendo hateye inkongi y’umuriro ku buryo abarinzi n’abakerarugendo bose bamaze kukavamo bahungishijwe.
Muri Espagne abagera kuri 3,200 bahunze uduce tw’imisozi twa Mijas. Inkongi kandi zateye mu duce twa Castilla Leon na Galicia muri iki gihugu.
Muri Portugal nubwo hataragera inkongi y’umuriro, ubuyobozi buvuga ko ubushyuhe bwonyine bumaze guhitana abaturage byayo bagera kuri 238.
Mu duce twegereye inyanja ya Mediterane, harimo n’ibihugu byo mu majyaruguru ya Afurika nka Maroc, bakomeje gukoresha indege zizimya umuriro hirya no hino, mu gihe ibimera byari bimaze iminsi byumagaye kubera ubushyuhe bukabije.
Ubushyuhe bukabije hirya no hino ku isi ni zimwe mu ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bikaba bisobanurwa ko biterwa no kohereza imyuka ihumanya mu kirere, aho imibare igaragaza ko ubushyuhe bw’isi bwiyongereyeho dogere 1.1 Celsius kuva ku mwaduko w’inganda. Ngo kugeza igihe za leta zitaye ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere bizakomeza kugorana.
Ikinyamakuru BBC gitangaza ko mu Bwongereza buri mwaka imfu zigera ku bihumbi bibiri ziba zikomoka ku bushyuhe bukabije
Bikomeje guteganywa ko ubushyuhe muri iki cyumweru mu bice bimwe na bimwe bizashyuha kugeza kuri 410C mu Bufaransa, muri Portugal bikaba 47C, ibi kandi ngo bishobora kugeza kuri 410C mu Bwongereza.
Abagera ku 1,300 muri Maroc nabo basabwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu kuva mu ngo zabo, bukaba bwashyize abazimya umuriro mu majyaruguru ngo bazimye amashyamba yatangiye gufatwa. Mu bindi bihugu kandi nabyo ni uko, ibyo birimo u Bugereki, Turukiya na Croatia.
Mu majyepfo y’u Bufaransa, biravugwa ko hahiye hegitari ibihumbi 10 na 500, naho muri Portugal inkongi yangije hegitari ibihumbi 30 muri uyu mwaka. Izi nkongi hirya no hino kandi zatumye ibihugu bitandukanye birimo u Butaliyani biryamira amajanja kuko bishobora kubabaho isaha n’isaha.






