Akarere ka Nyagatare gakomeje gushyira mu bikorwa gahunda yo gutera ibiti n’amashyamba hagamijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukungu bw’abaturage, aho kuva igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026A cyatangira kugeza ubu hamaze guterwa ibiti 3,194,772.
Raporo y’Akarere igaragaza ko mu cyiciro cy’ibiti bivangwa n’imyaka ku buso buhuje, hatewe ibiti ku buso bwa hegitari 2,000, aho ibiti 232,000 byatewe, hakaba n’ibiti 2,031,319 byahawe abaturage ngo babitere mu mirima yabo.
Ku rundi ruhande, mu mishinga yo gutera amashyamba harimo ishyamba rya SANCTA (Busana–Nyagatare) ryatewe ku buso bwa hegitari 12, hatewemo ibiti 30,000.
Hari kandi ishyamba rya kimeza ryasazuwe (Karushuga–Rwimiyaga) ryatewe ku buso bwa hegitari 72, hatewemo ibiti 152,500, muri byo 125,500 byarafashe neza bingana na 82.2%.
Raporo ikomeza igaragaza ko muri rusange hari ibiti byatewe mu nzuri bigera ku 180,024 ku buso bwa hegitari 1,154.
Abaturage bo mu Murenge wa Rukomo barimo Mukamana Odette ni bamwe mu bavuga ko gutera ibiti byagabanyije isuri mu mirima yabo, ati: “Iyo tubonye imibare igaragaza ko ibiti byafashe hafi 100%, bituma twumva ko imbaraga twashyizemo zitapfuye ubusa. Ubu ubutaka burarinzwe, kandi bigaragara neza mu murima.”
Habimana Jean de Dieu, na we wo mu Murenge wa Rukomo, na we yagize ati: “Ibiti byatewe bidufasha kubona imbuto zo kugaburira abana bacu nk’imyembe, avoka n’ibindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Matsiko Gonzague, ashimira uruhare rw’abaturage muri iyi gahunda, yavuze ko imibare igaragaza intambwe ishimishije, yagize ati: “Kuba igipimo cyo gufata neza kuri ibi biti kiri hejuru ya 90% bitwereka ko dufite ejo hazaza heza, tubona neza ko gahunda yo kurengera ibidukikije irimo gutanga umusaruro ufatika no guteza imbere ubukungu bw’akarere n’imibereho y’abaturage bacu.”
Yakomeje asaba abaturage gukomeza kwita ku biti byatewe no kubibyaza umusaruro mu buryo butangiza ibidukikije, agaragaza ko Akarere kazakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije kongera amashyamba no kurengera ibidukikije.
Mu rusange, Mu Karere ka Nyagatare, hamaze guterwa ibiti 3,360,711, gusa muri byo ibiti 3,194,772 bikaba aribyo byafashe neza, bingana na 95%.






