Nk’uko bigaragazwa na raporo y’umwaka wa 2025 y’ubushakashatsi ku buhinzi bukorwa buri gihembwe cy’ihinga (Seasonal Agricultural Survey (SAS), igaragara ko mu gihembwe cy’ihinga cya B mu mwaka wa 2025, Akarere ka Gatsibo karwanyije isuri ku butaka bwagenewe guhingwaho bungana na hegitare 62,496.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko ubuso buri ahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi bugera kuri hegitare 60,814 ari bwo bwakozweho ibikorwa birwanya isuri mu gihembwe cy’ihinga cya A mu mwaka wa 2025 mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo.
Mu bikorwa byakozwe mu kurwanya isuri ahantu hagenewe ibikorwa by’ubuhinzi mu karere ka Gatsibo, byibanze ku gutera ibiti bifata ubutaka, aho kuri ubu hamaze guterwa ibiti bivangwa n’imyaka bisaga ibihumbi bitandatu, ndetse n’ibiti by’ishyamba bisaga ibihumbi bibiri.
Naho mu Murenge wa Gatsibo ubwawo, hakozwe amaterasi y’indinganire ku buso bungana na hegitari 35, ndetse n’izindi zigera kuri hegitari 30 z’amaterasi yikora mu rwego rwo guhashya isuri.
Ukurikije uko uturere twakoze, akarere kakoze ibikorwa birwanya isuri ku buso buto ahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi ni Akarere ka Kicukiro, karwanije isuri ku buso bungana na hegitare 1,798. Naho akarere ka Nyagatare niko kakoze ibikorwa birwanya isuri ku buso bunini bungana na hegitari 83,912, igakurikirwa na Gatsibo yakoze ku buso bungana na hegitare 62,496.
Muri rusange ku rwego rw’Igihugu, ubutaka bwagenewe ubuhinzi bwakozweho ibikorwa byo kurwanya isuri mu gihembwe cy’ihinga cya B cya 2025 bungana na hegitare 1,035,829, mu gihe mu gihembwe cy’ihinga cya A ubuso bwose bwarwanijwe isuri bungana na hegitare 993,486.
Mu bindi, ubu bushakashatsi ku buhinzi bwagaragaje ko habayeho impinduka ku musaruro wa bimwe mu bihingwa by’ingirakamaro ku rwego rw’Igihugu, igihingwa cy’ibirayi umusaruro wacyo wiyongereye ku gipimo kingana na 6.9%, naho umusaruro w’imboga wiyongera ku gipimo cya 2.4%. Ni mu gihe umusaruro w’imyumbati wakomeje kwiyongera, aho wazamutse ku gipimo kingana na 7.2%.
Iyi raporo igaragaza kandi ko hari ibihingwa umusaruro wabyo wasubiye inyuma ugereranyije n’umwaka wari wabanje, igihingwa cy’ibigori umusaruro wacyo wagabanutseho 4.5%, umusaruro w’ibijumba wagabanutseho 3.4%, naho umusaruro w’ibishyimbo wagabanutseho 0.9%.
Muri rusange, ubu bushakashatsi bwakozwe mu bihembwe bitatu by’ihinga nk’uko bisanzwe harebwa uko umusaruro uhagaze ndetse n’ibikorwa ngo urusheho kwiyongera, igihembwe cya A cyatangiye muri Nzeri 2024 kugera muri Gashyantare 2025, naho igihembwe cya B cyatangiye muri Werurwe kugeza muri Kamena 2025, mu gihe igihembwe cya C cyatangiye muri Nyakanga kikazarangira muri Nzeri 2025.






