MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Akarere ka Ngoma karasaba ubufasha mu gutubura ibifenesi n’ibigazi

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
04/01/2020
Ni uku ikigazi kiba kimeze kiri ku giti kitarera ngo gisarurwe. (Ifoto: Manishimwe N.)

Ni uku ikigazi kiba kimeze kiri ku giti kitarera ngo gisarurwe. (Ifoto: Manishimwe N.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burasaba Leta ubwunganizi  mu  gutubura  ibiti  byo mu bwoko bw’ibigazi n’Ibifenesi.

Akarere kagaragaza ko ibyo  biti  bibonetse bihagije  byaba igisubizo ku kwita ku bidukikije, ariko bikongera ubukungu  n’imibereho myiza  by’abatuye Ngoma  n’igihugu.

Ibiti byitwa Ibigazi  byera imbuto zikorwamo amamesa, bihingwa  ku bwiganze mu mirenge ya  Rukumberi na Sake. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko ibi biti biteye ku buso bwa hegiteri 40.

Ibiti by’ibigazi bivamo amamesa. (Ifoto: Internet)

Ibiti by’Ibifenesi byo byera imbuto ziribwa byo  byiganjemo mirenge ya  Sake, Rukumberi, Zaza na Jarama yo muri Ngoma,  no mu Murenge wa  Gahara mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Akerere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, avuga ko bifuza ko Leta yashyira mu iteganyabikorwa kwita ku  gutubura ingemwe z’ubwo bwoko bwombi bw’ibiti.

Ati: “Twifuza uburyo bwo gutubura ibyo biti kuko busa n’aho bushaka tekinike n’ubumenyi buhambaye, turifuza  gufashwa kugira ngo iki gice cy’iwacu  kizabe kibereye amaso, gikikijwe n’ibiti by’Ibigazi tubone Amamesa, ibiryo by’amatungo ; n’ibindi byagikomokaho.”

Yongeyeho ati: “Twatangiye no gutekereza ku kindi giti kitwa ‘Igifenesi’, hari abaturage batangiye kubitera, cyera imbuto kandi hari n’amakuru dufite ko  kivamo umutobe mwiza, ushobora no kuvanwamo ibindi binyobwa.”

Hari abaturage bo mu Murenge wa Rukumberi umwe mu igaragaramo ibyo bihingwa byombi, bagaragaza ko ibiti by’umwihariko ari ingenzi mu bukungu  kandi bifuza ingemwe za byo.

Ibifenesi byiganje mu Karere ka Ngoma, ni imbuto zigira intungamubiri nyinshi. (Ifoto: Nsabimana J.D)

Umubyeyi witwa  Uwamariya Jeannette ati : “Mu kibanza ntuyemo mfite Ibifenesi bine byose natangiye kubisarura, ndabirya ibindi nkabigurisha; kimwe hagati ya 1500frw na 2000frw barayaguha. Ariko dufashijwe kubona ingemwe zabyo byaba ari byiza, ubu ntabwo ushobora  kubona aho biri muri Pipinyeri, ni ugutegereza ku bw’amahirwe kikimeza.’’

Uwitwa Habimana Léonidas wo mu Kagari ka Rubago na we ati: “Iwanjye nta giti cy’Igifenesi cyangwa Ikigazi mfite mu rugo ariko mbibonye byambera byiza, kuko najya mbona imbuto, abana bakarya nkanagurisha. Ubu abafite Ibigazi bo barya Amamesa batayaguze andi bakayagurisha, kuko barayikamurira.”

By’umwihariko, ibiti by’ibigazi biteganyijwe guterwa mu nkengero z’ibiyaga (buffer zones) biherereye mu murenge wa Rukumberi n’imirenge iwukikije, ari byo Mugesera, Birira na Sake, ndetse n’uruzi rw’Akagera.

Ibi ngo byakongera umusaruro ariko nanone bikaba byanazamura ubukerarugendo, kubera ubwiza bw’ibi biti.

Minisiteri y’ibidukikije, igaragaza ko  gutubura ibiti by’Ibigazi n’Ibifensi bizashyirwa mu igenamigambi.

Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Fatina Mukarubibi ni byo asobanura, ati: “Tugiye gufatanya gushyiraho gahunda yihariye yo gutera amashyamba muri iki gice cy’Iburasirazuba by’umwiharimo muri aka Karere ka Ngoma. Kandi  buriya bwoko bw’ibiti bwagaragaye ko bushobora kwera neza  bugatanga umusaruro bikanongera ubuso buteyeho amashyamba muri aka karere birimo Ibigazi n’ibifenesi, tuzafatanya kugira ngo tubishyire muri gahunda yihariye.”

Muri uyu  mwaka 2019/2020 Ingengo y’Imari Leta yageneye Akarere ka Ngoma yo gufasha abaturage kubona ingamwe z’ibiti, ni  amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 51. Yaragabanutse ugereranyije na miliyoni zisaga 270 Frw kari kagenewe muri 2018/2019.

Akarere ka Ngoma kagaragaza ko ubuso bwa ko buteyeho ibiti n’amashyamba buri ku gipimo cya 12.7%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije
Uburezi

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

19/09/2026
Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu
Ubuhinzi

Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu

11/09/2026
Urubyiruko rw’i Ngoma rwahize gushinga uruganda rutunganya urusenda
Amakuru

Urubyiruko rw’i Ngoma rwahize gushinga uruganda rutunganya urusenda

11/09/2026
Ngoma: Abacukura amabuye y’agaciro basabwe gukaza umutekano no gukumira imparata
Amakuru

Ngoma: Abacukura amabuye y’agaciro basabwe gukaza umutekano no gukumira imparata

10/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amafoto yaranze igikorwa cyo guha inzu imiryango 227 i Gatsibo

Amafoto yaranze igikorwa cyo guha inzu imiryango 227 i Gatsibo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU