MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Yashinze ishuri ryita ku bafite ubumuga kubera kwimwa serivisi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
20/09/2024

Kayonga Aloys, umuyobozi w’uruganda rwitwa Ingenzi Processing Factory, wo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, avuga ko ibitutsi yatutswe ubwo yigiraga ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, biri mu byamuteye gushinga ishuri rikura abafite ubumuga butandukanye mu bwigunge.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo uyu mugabo w’imyaka 34 yatangije iri shuri, avuga ko igitekerezo cyavuye ku byamubayeho ubwo yari mu rugendo, akaka umucuruzi icyo kunywa akoresheje amarenga nk’ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, aho kukimuha akamutuka.

Ati: “Umucuruzi yaje arimo agurisha ku modoka ibinyobwa bitandukanye, nanjye ntangira kubimwaka nkoresheje amarenga, aho kumpa icyo nashakaga ahita abwira mugenzi we ngo, uzi ko runo rugabo ari ururagi, ahita yigendera, numva agahinda karanyishe.”

Akomeza agaragaza ko ari ibintu yari amaranye iminsi mu bitekerezo, yibaza uko abantu bafite ubumuga bitabwaho muri sosiyete.

Ati: “Nabonaga abantu bafite ubumuga nkibaza uko babayeho, cyane cyane mu gihe hari icyo bacyeneye, gusa naje gusanga hari aho bagihohoterwa kandi bitari bikwiye.”

Kayonga Aloys, yemeza ko ibyamubayeho byabaye intandaro yo guhita atangiza ishuri ritanga amahugurwa yo gukora bimwe mu bikorwa byabateza imbere, harimo gukora inkweto, amavuta, isabune, abandi bagakora mu ruganda abereye umuyobozi, ikirenze kuri ibyo yanahawe amahugurwa yo kubigisha.

Ati: “Kubera ibyo byose nabonye ko ari abantu batisanzuranaho n’abandi, nyuma rero nibwo naganiriye na bagenzi banjye twiyemeza kubafasha, tubigisha kudoda inkweto, gukora amavuta n’isabune. Ikirenze kuri ibyo abenshi muri bo tubaha akazi mu ruganda.

Kayonga Aloys mu mboni ze, abona ko abantu bafite ubumuga ari bo bashoboye gukora akazi neza bagashyizeho umutima, kurenza n’abadafite ubumuga.

Ati: “Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona iyo akora akazi nta bindi yarangariramo, ntabwo azajya kuri watsapu (Whatsapp) ngo ayirangarireho, ikindi ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva nta mwanya aba afite wo kwirirwa aca amarenga kandi intoki ari zo ari gukoresha.”

Ibi kandi bishimangirwa na mugenzi we bafatanya ibikorwa byo guha amahugurwa abafite ubumuga, Nsabimana Theoneste, akaba ari umuyobozi wa Koperative ingenzi, ibarizwamo n’uruganda bahabwamo akazi iyo basoje kwiga.

Agira ati: “Nyuma yo gukorana n’abafite ubumuga butandukanye twaje no kujya mu mahugurwa yabyo, nyuma twasanze ari abakozi bakomeye kandi bashoboye akazi, ni abahanga ku rwego rwo hejuru, nubwo hari abantu bababona nk’abantu badashoboye ariko iyo urebye kure ubona ko ari bo bantu bashoboye cyane.”

Mu mezi ane bamaze bakora ibikorwa byo guhugura abafite ubumuga, bamaze guhugura abagera kuri 30 kuri ubu bakora ibikorwa bitandukanye bibinjiriza amafaranga birimo kudoda inkweto, gukora isabune n’amavuta abandi bahawe akazi mu ruganda.

Kayonga Aloys yigisha abafite ubumuga butandukanye ibikorwa byo kwiteza imbere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri w’Intebe yageneye ubutumwa abanyeshuri 81 barangije mu buhinzi

Minisitiri w’Intebe yageneye ubutumwa abanyeshuri 81 barangije mu buhinzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU