MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Utubari twemerewe gufungura mu byiciro, ahenshi amasaha y’ingendo arongerwa

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
21/09/2021
Utubari twemerewe gufungura mu byiciro nyuma y'igihe kirenga umwaka n'igice dufunze kubera Covid-19(Ifoto: Internet)

Utubari twemerewe gufungura mu byiciro nyuma y'igihe kirenga umwaka n'igice dufunze kubera Covid-19(Ifoto: Internet)

Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 21 Nzeri, harimo ko utubari tuzafungura mu byiciro, amasaha ntarengwa y’ingendo mu Mujyi wa Kigali agezwa saa tanu z’ijoro na saa tatu z’ijoro mu Gihugu hose, ukuyemo uturere twa Karongi, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma na Kirehe ingendo zagumye kuri saa mbili z’ijoro.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe rivuga ko ingamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira Icyorezo cya Covid-19 zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera tariki 23 Nzeri, kugeza ku ya 13 Ukwakira 2021.

Muri iri tangazo harimo ko amasaha ntarengwa y’ingendo yagejejwe saa 11:00 z’ijoro i Kigali na 9:00 z’ijoro ahandi hose mu Gihugu;

Icyakora ko mu turere twa Karongi, Gicumbi, Ngoma, Kirehe na Nyagatare dufite imibare  y’abandura Covid-19 iri hejuru kurusha  ahandi, ingendo zibujijwe guhera saa 8:00 z’ijoro; kugeza saa 4:00 za mugitondo.

Mu gihe utubari twari twarafunzwe kuva  Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020,  muri iyi nama hafashwe umwanzuro i, ugira uti:” Utubari tuzafungura mu byiciro,”

Icyakora ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe ubucuruzi hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere-RDB.

Mu zindi mpinduka zagaragaye mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri, harimo ko imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero byemewe.  Ibirori bibera mu ngo  bikaba bitagomba kwitabirwa n’abantu barenze 50, kandi bikabanza  kumenyeshwa Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze.”

Abitabiriye iyo mihango kandi  bakaba bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa; bakanubahiriza andi mabwiriza yashyiriweho kwirinda iki cyorezo.

Ibindi bikubiye mu myanzuro y’iyi nama y’Abaminisitiri  mushobora kubisoma munyuze hano

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021 pic.twitter.com/WyZIFvKonB

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 21, 2021

pic.twitter.com/lG3RlWpCVN

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 21, 2021

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: COVID-19

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abaturage bashyingura mu ngo zabo barasaba irimbi

Kayonza: Abaturage bashyingura mu ngo zabo barasaba irimbi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU