Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama basaba ko bahabwa irimbi rusange bakareka gushyingura hafi y’ingo zabo.
Ikibazo kivugwa cyane mu Kagari ka Rusave muri Murama, aho bamwe mu baturage bahamya ko kutagira irimbi ari ikibazo kibabangamiye.
Icyo abaturage bahurizaho ni uko mu bice batuyemo hose nta marimbi ahari, icyakora ngo bitewe n’imiterere y’umurenge hari abafite ubushobozi bahitamo kujya gushyingura mu wundi Murenge wa Kabarondo.
Nzabagerageza Pascal atuye mu Mudugudu wa Seresi yagize ati: “Nta rimbi tugira, hano mu mudugudu abantu baracyashyingura mu ngo kuko nta rimbi rigaragara dufite, abayobozi bacu nta n’umwe uratubwira ko gushyingura mu rugo bitemewe, turasaba ubuyobozi ko badukorera nk’uko ahandi hose bakora tukabona irimbi.”
Aba baturage bavuga ko ikibazo bafite ari uko abayobozi batabegera ngo bashakire hamwe igisubiso dore ko bemeza ko ubutaka muri Murama butabuze,
Kabatesi Marie Goreti yagize ati: “Gushyingura mu rugo ni ikibazo kitatworoheye, abashyingura mu rugo ubutaka bwabo buba bataye agaciro ntiwabugurisha kandi bushyinguyemo umuntu.”
Aba baturage bashyira mu majwi ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butabegera ngo bashakire hamwe igisubizo cy’iki kibazo,
Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yavuganye n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama ni Mutuyimana Pauline, na we yemeza ko aba baturage bafite ikibazo cy’irimbi.
Yakomje agira ati: “Ikibazo kirahari ko hari imidugudu idafite irimbi ariko tubifite muri gahunda dufatanyije n’abaturage ko byibura muri buri mudugudu bagira ahantu bashyingura.”
Ubuyobozi bw’umurenge bwemeza ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira imidugudu idafite irimbi izaba yaribonye ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.






