Abanyarwanda barasabwa kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri uku kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yateranye kuwa 11 Ukwakira mu Karere ka Kayonza, niho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) Munyaneza Charles ubwo yaganirizaga abayobozi batandukanye bo muri iyi ntara barimo ab’uturere, Imirenge yose uko ari 95.
Munyaneza Charles ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yagarutse kuri aya matora ndetse n’amabwiriza yayo,
Yagize ati: “Tugiye gukora amatora mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19, tugomba gukora amatora ariko dukomeza kwirinda kino cyorezo, icyo dusaba aba bayobozi ni ugukora ubukangurambaga kugira ngo dukomeze twirinde, twubahiriza ingamba zashyizweho na Leta yacu, tuzikomeze tuzikangurire abaturage, tubwire abaturage ko ntawuzaza gutora atambaye agapfukamunwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora Munyaneza akomeza avuga ko hari aho abaturage bo mu cyaro banga kwambara agapfukamunwa bavuga ko nta Covid-19 ibayo iwabo,
Yakomeje agira ati: “Turashaka ko amatora azaba agasiga Igihugu cyacu ari kizima, twari tumaze kugera ahantu heza ho kurwanya iyi ndwara, amatora ntabwo agomba kuba intandaro y’uko iki cyorezo kiyongera mu gihugu cyacu.”
Usibye ubu butumwa, komisiyo y’amatora yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukangurira abaturage kwitabira amatora, kugira ngo ubwitabire buzabe ari bwinshi, ikindi ni ugukangurira abantu kwiyamamaza, gutanga kandidatire, kugira ngo hazahatanwe abantu benshi, muri abo benshi hazabonekemo abayobozi benshi beza.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yavuze ko abayobozi bo muri iyi ntara basobanukiwe gahunda y’amatora iteganyijwe kandi bakaba biyemeje kwegera abaturage muri gahunda nyinshi bahuriramo nabo, haba mu nama zisanzwe, inteko z’baturage ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bahuriramo n’abaturage.
Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2021 nibwo hatangiye gahunda yo kwakira kandidatire z’abajyanama rusange guhera mu kagari bikazarangira ku ya 20 Ukwakira, naho ku tariki ya 19 Ukwakira hakazatangira amatora y’Abayobozi mu Mudugudu.









