Abatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo barashimirwa uruhare bagira mu mihigo y’akarere, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ntacyo wagereranya uruhare rwabo mu mihigo y’akarere.
Mu nama y’inteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF-GATSIBO) hagarutswe ku ruhare rwabo mu mihigo bagiramo uruhare mu buryo bubiri, hari imihigo y’akarere ikorwa n’abatanyabikorwa kuva itangiye kugeza ku musozo, hakaba n’indi mihigo bafatanyamo n’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa b’akarere, yagize ati: “Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu mihigo ni ntagereranywa cyane, mu ruhande rumwe imihigo y’akarere duhiga n’iyabo iba irimo, iyo turimo dukora igenamigambi ry’akarere nabo tubatumiramo, hari icyo twise ‘Ameza y’Imihigo’ aganirwaho uko imihigo ihigwa.”
Bamwe mu bafatabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bemeza ko ubufatanye bagirana n’akarere mu bikorwa byabo byahinduye imibereho y’abaturage, umwe muri bo ni Ngamije Safina uhagarariye MLFM bafatanya n’akarere mu bikorwa byo gutanga amazi meza mu baturage.
Bagejeje amazi meza mu mirenge ya Muhura, Gasange na Remera, abaturage bagejejweho amazi n’ubwo uyu muyoboro wose utararangira, ariko nko mu murenge wa Gasange abaturage batangiye kuvoma nyamara mbere baravomaga mu bishanga.

Ngamije yakomeje agira ati: “Muri Gasange batangiye kuvoma iyo uhageze usanga bishimye cyane, ahantu hose abaturage babashije kubona amazi kandi ni ibintu bibashimishije cyane.”
Sheikh Muhoza Issa ahagarariye umuryango EHE yemeza ko uruhare rw’abafatanyabikorwa ruganisha kuri gahunda ngari z’igihugu zirimo kugira imibereho myiza, n’iterambere, avuga ko mu bikorwa bakora harimo guhugura abaturage bakitabira amashuri y’imyuga ituma hahangwa imirimo mishya ishingiye ku bumenyi ngiro idashingiye ku buhinzi gusa.
Sheikh Muhoza yakomeje agira ati: “Ibyo abafatanyabikorwa bakora ni ibifasha abaturage kuva mu cyiciro kimwe bajya mu kisumbuye mu bukungu kandi ibi ni ibikorwa bifitiye abaturage akamaro mu buryo bufatika.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo Muhorana Edward ashima uko bakorana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, avuga ko abafatanyabikorwa bagira uruhare mu itegurwa ry’imihigo, mu gukurikirana iyi mihigo uko igenda ishyirwa mu bikorwa, uruhare kandi rugaragarira mu kwesa imihigo.
Muhorana yakomeje agira ati: “Turakangurira abafatanyabikorwa gutanga amakuru y’imihigo bamaze gushyira mu bikorwa yarangiye kugira ngo ayo makuru tuyakusanye, nitugera kuri ya meza y’imihigo tuzarebe imihigo yamaze kugerwaho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko uruhare rw’Abafatanyabikorwa rwazamutse cyane muri iyi myaka itanu ishize, mbere ibikorwa byabo bashyiragamo amafaranga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, naho ubu bageze kuri miliyari eshanu zirenga z’amafaranga y’u Rwanda (5,238,076,718Frw) agabanyije mu byiciro bitatu, icyambere ni ubukungu bwari bufite ingengo y’imari ya hafi miliyari 3 z’amanyarwanda (2,919,618,108Frw).
Icyiciro cya kabiri ni imibereho myiza nayo fite miliyari ebyiri (2,197,972,162Frw) icya gatatu ni imiyoborere ifite ingengo y’imari ya miliyoni 120 (120,486,448Frw).













