Ku biro by’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare hari inyubako yari iteganyijwe kuzaba inzu mberabyombi y’umurenge, amafaranga yo kuyubaka yakusanyijwe n’abaturage mu myaka itanu ishize ariko kugeza ubu imirimo yo kuyubaka yarahagaze ndetse yatangiye gusenyuka, Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko aho bigeze iyi nyubako yose ishobora gusenywa.
Bitangira ngo buri muturage yasabwaga gutanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 10, aya mafaranga yatangwaga mu byiciro abaturage bagahabwa inyemezabwishyu. Icyatumye ayo mafaranga aboneka cyane ngo ni uko hari ibikorwa bya VUP, abaturage biyemeza gutanga iyo misanzu kuko ngo iyo bazaga mu nama bayikoreraga munsi y’igiti, ariko na n’ubu niho bakiyikorera.

Baryahita Stanislas ni umwe muri aba baturage, avuga ko imisanzu ye yose yayitanze nta deni afite ariko ngo ababazwa n’uko icyo baharaniye kitagezweho ntibanasobanurirwe impamvu yabiteye.
Yakomeje agira ati: “Icyo gihe twahemberwaga kuri SACCO badukataga amafaranga ibihumbi bitatu uko tugiye guhembwa, twarahombye cyane, ibi byumba byagombaga kuba poste de sante (ivuriro rito)”.
Aba baturage bagaragaza ko kuba batarahawe amakuru y’idindira ry’inyubako yabo ari kimwe mu bibababaza, bavuga ko mbere bakusanya aya mafaranga byagizwemo uruhare na Gitifu wari uhari witwaga Karengera Alexis, kuva bamwimura abakurikiyeho barabitereranye ndetse ngo hari ba rwiyemezamirimo bafitiwe amadeni y’amatafari n’imicanga byakoreshejwe.

Mwiseneza Esperance na we ni umwe mu batanze imisanzu yo kubaka salle y’umurenge, yagize ati: “Turabona ntacyo tuyitezeho, njye bongeye kunsubiraho ngo mbahe andi ntayo nabaha kuko nacitse intege, turasaba ubuyobozi ko bwadufasha bukareba aho twari tugejeje bakadusanira tukabona salle yacu.”
Kutamenya ingengo y’imari yari iteganyirijwe iyi nyubako n’andi makuru agendanye nayo ni bimwe mu byo aba baturage bifuza ko basobanurirwa n’ubuyobozi bw’umurenge buriho ubu, nk’uko bivugwa na Habiyakare Diogene utuye mu Mudugudu wa Rusoroza mu Kagari ka Ndego.
Yakomeje agira ati: “Amafaranga twatanze yaratubabaje kuko ntiyakoze ibyo twifuzaga, wenda n’ iyo batubwira ko yabaye make tukayuzuza ariko iyi nzu ntikomeze kumera itya.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama bwemeza ko kimwe mu byadindije iyi nyubako ari ikibazo cy’amafaranga, kuko mu ngengo y’imari ya miliyoni 200Frw, abaturage bakaba barakusanyije agera muri miliyoni 14Frw.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Habineza Longin avuga ko bitabaje akarere kuri iki kibazo.
Yagize ati: “Icyifuzo cyacu akarere karacyakiriye, ariko bagira impungenge z’uko inzu imaze igihe itubakwa, bakaba batayiheraho bubaka, inama njyanama y’akarere yemeje ko hazaza abatekinisiye bakareba niba yaherwaho cyangwa bayitangira bundi bushya.”
Gitifu Habineza avuga hari icyizere cy’uko inyubako yabo bazayibona, ndetse ngo nta ruhare rw’umuturage ruzongera gusabwa.









