MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Urubanza rwa Bucyibaruta ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rurakomeje

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
18/05/2022

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 18 Gicurasi rukomeje kuburanisha urubanza rwa Laurent Bucyibaruta ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Urukiko ruri kumva abatangabuhamya basabwe n’ubushinjacyaha, bakaba batanga ubuhamya bwerekeye ahanini ubwicanyi bwakorewe i Kibeho hagati ya tariki 11 na 15 Mata 1994.

Umwe mu batangabuhamya wumviswe uyu munsi ni umugabo w’imyaka 67 ufungiye muri gereza ya Nyanza, wabwiye urukiko ko afungiye ibyaha bya jenoside.

Hifashishijwe ikoranabuhanga aratanga ubuhamya ari i Kigali kandi agaragara mu myenda isanzwe y’abagororwa mu Rwanda.

Umutangabuhamya yavuze ko yakoze nka Agronome ku ruganda rw’icyayi rwa Mata kugera muri Kamena 1994 ubwo yongeraga na none kugirwa burugumesitiri wa Komini Mubuga.

Uyu mutangabuhamya yemeza ko icyo gihe uruganda rwa Mata rwayoborwaga n’uwitwaga Ndabarinze Juvenal wakomokaga mu majyaruguru y’u Rwanda, uyu Ndabarinze ngo yajyaga cyane mu bya politiki.

Ubuhamya bwe bushingiye ku byo avuga ko yabonye mu gihe yakoraga mu ruganda, yabwiye Urukiko ko muri icyo gihe i Mata hari abasirikare bo muri ESO bazaga guha urubyiruko imyitozo ya gisirikare.

Abajijwe ukuntu uruganda rw’icyayi rwakorewemo imyitozo ya gisirikare kandi atari ikigo cya gisirikare avuga ko aho i Mata na mbere y’uko Inkotanyi zitera ngo hari harimuwe abaturage bashaka kuhubaka ikigo cya gisirikare

Usibye uyu mutangabuhamya ku munsi w’ejo hashize humviswe undi mutangabuhamya, Umugabo w’imyaka 58 ukomoka mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro akaba yarakatiwe n’inkiko gacaca ku ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko nyuma y’uko abatutsi bishwe n’inzu zabo zigatwikwa Perefe Laurent Bucyibaruta ngo yaraje abwira abaturage ko nihaza abanyamahanga bakabaza aho abantu bari batuye mu nzu zasenywe bagiye, ngo bajye bavuga ko bahunze kandi batamenye igihe bahungiye.

Bukibaruta Laurent mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, kuva ku tariki ya 09 Gicurasi 2022 nibwo Urukiko rwa rubanda rwatangiye kuburanisha uru rubanza, rukaba rugikomeje.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: France

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Muri uyu mwaka umuhigo wa Girinka ugeze kuri 91.5%

Gatsibo: Muri uyu mwaka umuhigo wa Girinka ugeze kuri 91.5%

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU