Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye banishimana n’ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, mu rwego rwo gushyigikira no kuba hafi abo babyeyi b’Intwaza baba muri uru rugo no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2025.
Mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusura urugo rw’impinganzima rwa Bugesera mu mpera z’umwaka cyabaye kuri uyu wa kane tariki 12 Ukuboza 2024.
Mukarurangwa Immaculee, umwe mu banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, yashimiye ababyeyi b’Intwaza, avuga ko igikorwa cyo kubasura kizahoraho.
Ati: “Tuzakomeza kubishimangira ko umwuka mwiza n’umunezero dukura mu rugo rw’ababyeyi bacu ari impamba ikomeye iduherekeza mu mwaka ukurikiyeho.”
Nyirinkera Antoine uba mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, yashimiye Umuryango Unity Club Intwararumuri ku gikorwa ngarukamwaka babakorera bagasangira umwaka.
Yagize ati: “Turashimira abaje kutwifuriza gusoza umwaka neza, no tutwifuriza umwaka mushya muhire wa 2025. Ni igikorwa bahora badukorera bikatwereka urukundo, bityo tukumva baturi hafi.”
Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Bugesera, Niyongabo Jacques yashimiye Ubuyobozi bw’ Igihugu bwita ku mibereho y’ababyeyi b’Intwaza, yabijeje kandi ko Akarere ka Bugesera kazakomeza kubakurikirana.
Ati: “Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu bugira uruhare rukomeye mu kwita ku mibereho y’aba babyeyi b’Intwaza. Natwe turabizeza ko Akarere kazakomeza kubakurikirana.”
Urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera rutuwemo n’ababyeyi b’Intwaza 67; abakecuru 61 n’abasaza batandatu (6), aho buri wese kuri uyu munsi yahawe impano y’ibiryamirwa.
Mu Gihugu habarurwa ingo z’Impinganzima enye (4); urwa Huye, Nyanza, Ruzizi; ndetse n’urwa Bugesera.










