Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko bwabaruye amakoperative 152 akora neza, n’andi agera ku 144 akurikiranirwa hafi afite ibibazo bitandukanye; mu gihe muri rusange abatuye aka karere babarizwa muri ayo makoperative b’abanyamuryango bayo basaga ibihumbi 130.
Kuri uyu wa 12 Ukuboza, nibwo muri aka Karere bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative ku nsanganyamatsiko igiri iti “Koperative yubaka ejo hazaza heza’.
Ni umunsi wizihirijwe mu busitani buri ku cyicaro cy’Akarere ka Kirehe. Amwe mu makoperative abarizwa muri aka karere yamuritse ibyo akora birimo ibishingiye kuri serivisi nk’iy’umutekano, izikora ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, kubitsa no kugirizanya, ubuhanzi, ubugeni, imyuga n’ubukorikori n’ibindi bitandukanye.
Abayabarizwamo bahuriza ku kugaragaza ko muri rusange babona koperative nk’umusingi w’iterambere ry’abantu benshi baba bahuje imbaraga.
Mutesa Jean Baptise ni uwo muri Koperative COOPRIKI-Cyunuzi, ihinga umuceri kuri hegitari 490, ikaba igizwe n’abanyamuryango 3,427 baturuka mu bice by’imirenge igize Akarere ka Kirehe n’aka Ngoma
Yagize ati: “Koperative umuntu yungukiramo byinshi birimo ubumenyi n’iterambere kuko ubu abanyamuryango babasha kwiteza imbere yaba mu kubona ibibatunga no mu buryo bw’amafaranga. Nk’ubu dutangira muri 2016 icyo gihe habonekaga toni zitagera ku 1,000 gihembwe, ariko ubu dushobora kubona toni 3,000 z’umusaruro; impuzandengo y’umusaruro uboneka kuri hegitari ubu tugeze kuri 6. Ariko dufite imbogamizi y’isuri ijya itwangiriza ubuhinzi.”
Mukandengo Joselyne, Umunyamuryango wa Koperative Ejoheza Kirehe igizwe n’abahinzi b’urusenda 820 bo mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe bahinga ku buso bugera kuri hegitari 100 mu mirima igiye iri ahantu hatandukanye; ikagira icyicaro mu Murenge wa Kigarama
Yagize ati: “Njye koperative nayitangiyemo muri 2019 ndi umuhinzi w’urusenda, ariko mu minsi mike ishize nabaye umucungamutungo w’iyo koperative urumva ko nanabonyemo akazi. Kuri hegitari 100, ubu muri uyu mwaka wa 2024-2025 turateganya kubona toni 600 kandi umusaruro tuwufitiye isoko; urumva ni iterambere mu bukungu kuko ikiro cy’urusenda rwumye kurukura ku muhinzi waruhinze ni 1,700Frw.”
Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagize ati: “Natwe tubona koperative hari icyo zimariye abanyamuryango nko kwishyura Mituweli, kwishyurira abanyamuryango Ejo heza, aho nta mwana ushobora kwirukanwa ku ishuri kandi umubyeyi ari umunyamuryango wa koperative, ibyo ni bimwe twishimira uyu munsi; kuko izikora neza ziteza imbere abanyamuryango bazo, hari koperative rwose zifite n’imishinga ifatika y’iterambere.”
Agaruka ku ngamba zihari ku makoperative byagaragaye ko adakora neza, yagize ati: “Hari amakoperative agera ku 144 adakora neza, uboneka ko bakeneye ko abayobozi tugira uruhare ruruta urwo twakoraga, amahugurwa, gukurikirana imikorere ya koperative, kureba imisanzu y’abanyamuryango, ariko hari n’aho bisaba gukurikirana amakosa akorwa na bamwe mu bayobozi b’amakoperative, imicungire mibi y’amakoperative kandi uyu mwaka twarabikoze yose turayasura; ari nabyo twishimira hariho n’abahagaritswe mu nshingano ariko birasaba ko dukomeza gukurikirana.”
Ubusanzwe munsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihizwa hirya no hino mu Isi kuwa Gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa Nyakanga buri mwaka.










