MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Hahembwe urubyiruko 62 rwatsinze muri YouthConnekt Awards 2025 mu turere

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
28/03/2026

Ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko 62 batsinze mu marushanwa ya YouthConnekt Awards 2025 ku rwego rw’Akarere mu Ntara y’Iburasirazuba buri umwe yahembwe miliyoni imwe y’amanyarwanda(1,000,000 Frw) yitezweho kubafasha kwiteza imbere.

Bahembwe ku ya 27 Werurwe 2026 ubwo mu Karere ka Kirehe haberaga igikorwa cyangwa umunsi wo guteza imbere urubyiruko(Youth empowerment day Rwanda).

Bamwe mu babashije gutsinda binyuze mu mushinga yabo bateguye babwiye MUHAZIYACU ko ibihembo bahawe bigiye kubahindurira ubuzima.

Saidi Samuel wo mu Karere ka Kirehe afite umushinga ufata ibikarito cyangwa impapuro bakabikoramo intebe, ibitanda n’amakara mu kubungabunga ibidukikije witwa ‘Paper Recycling Campany.”

Yatangiye akora ari umwe mu mwaka wa 2024, ariko kuri ubu basigaye bakora ari batandatu.

Ati: “Urumva nakoraga mu mafaranga nishatsemo ugasanga nkora ibintu byinshi, indi mbogamizi ni ukubona ibyo bikoresho by’ibanze ariko ubu ubwo tubonye iyi miliyoni tugiye kongera ibikorwa tubona ibyo dukeneye ndetse n’abana twigisha.”

Akomeza agira ati: “Tugiye kwagura ibikorwa kuko ubusanzwe twakoreshaga intoki ariko tugiye kugura amamashini azinga izo mapuro neza, n’akora amakara ndetse tunatange akazi ku bandi.Nk’intebe zo mu ruganiriro twazikoraga mu gihe kingana n’icyumweru ariko kubera ko tugiye kongera abakozi ni byo bikoresho tuzajya tuzikora mu buryo bwihuse.”

Irigenera Donique waturutse mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yavuze ko ubusanzwe ari umworozi w’inkoko ariko ko agiye guhindura icyororo yari afite akorora inkoko zitanga umusaruro uhagije.

Niyonsaba Clarisse, yavuze ko badoda imyenda y’ubwoko bwose, bagatanga ubumenyi ku mwuga w’ubudozi, bakanacuruza ibikoresho by’imyuga y’ubudozi bw’imyenda.

Ati: “Tugiye kwagura amasoko hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze yacyo, ikindi twifuza kuba twashinga ishuri kandi bizakunda ndetse nibinakunda dukore uruganda rukora ibintu by’umwihariko bijya ku mwenda warangiye.”

Yavuze ko iyo bakoze neza bakuyemo ibintu byose bisabwa batabura ibihumbi 400Frw ku kwezi, ati: “Urumva niba hajemo ubwo bufasha bwa miliyoni ayo tubona azikuba turabyizeye.”

Hitwa Kevin waturutse mu Karere ka Bugesera yavuze ko bakora ibijyanye n’ibikomoka ku mata(Yogurt).

Ati: “Tugiye kwagura ibyo dukora ku buryo tuzongera abakozi. Ikitugora nuguhaza isoko, ayo mafaranga aje kudufasha kugira ngo tubashe kuba twagura ibikoresho by’ibanze byinshi kuko ayo twakoreshaga nk’urubyiruko yabaga ari make.”

Urubyiruko rwashimiye YouthConnekt irufasha mu kwagura ibikorwa byarwo bashimangira ko ibihembo bahawe bibateye imbaraga zo gukomeza gukora, guhanga udushya no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.

Minisitiri w’ Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagize ati: “Mu bushakashatsi twakoze twasanze mu bo tumaze guha amafaranga mu myaka itatu ishize, miliyoni imwe twahaye urubyiruko yayungutsemo miliyoni eshatu, kandi yakoraga wenyine ubu basigaye bakora ari batatu.”

Akomeza agira ati: “Ni ukuvuga ngo ayo mafaranga tuba tubahaye hafi 90% barayakoresha bakunguka, ni nayo mpamvu bamwe mu batangiye mbere yanyu nibo batubwiye ko basigaye bakora bakifuza ko bakongerwa igishoro.”

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gukomeza gukora bahanga udushya mu kubyaza umusaruro amafaranga babonye ndetse no gukoresha neza ikoranabuhanga bakurikirana gahunda za Leta.

Youth Connekt Awards ni gahunda igamije gushyigikira no kuzamura urubyiruko rufite imishinga myiza kandi rugaragaza udushya, ibaha amahirwe yo kubona inkunga n’ubufasha butandukanye bubafasha kwagura ibikorwa byabo. Iyi gahunda inabafasha kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu, binyuze mu guhanga imirimo.

YouthConnekt Awards ireba ibyiciro bitandukanye birimo ICT, Ubuhinzi (AgriConnekt), Inganda (Manufacturing), n’Ibindi bikorwa bya serivisi. Hari n’ibyiciro byihariye birimo icy’abafite ubumuga n’icy’abagore.

Ku rundi ruhande ArtsConnekt yo irebana n’ubugeni mu muziki n’imbyino (Performing Arts), Ubugeni Mberajisho (Visual Arts), n’Ubuvanganzo.

Ni igikorwa cyabereye mu nzu y’imikino n’imyidagaduro -Gymnasium iherutse kuzura mu Karere ka Kirehe
Saidi Samuel wo mu Karere ka Kirehe afite umushinga ufata ibikarito cyangwa imapuro bakabikoramo intebe
Niyonsaba Clarisse na we ni umwe mu urubyiruko twahembwe miliyoni 1Frw
Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro inkunga batewe bakarushaho gutera imbere

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026
Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba
Amakuru

Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba

18/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abasirikare barangije amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe i Nasho

Abasirikare barangije amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe i Nasho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU