Ukurikije inkoranyamagambo ( Dictionary) , ubunebwe bushobora gusobanurwa nko kwanga akazi cyangwa nk’uburangare. Ni ukutagira ubushake bwo gukora umurimo runaka.
Ubunebwe ni kintu kituyobora gukora ibintu nk’aho tutabyitayeho kandi bitanadushishikaje rwose.
Bibiliya isobanura ko umuntu udakora azakena akabaho nabi, mu gitabo cy’Imigani 10: 4-5 haragira hati “Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire. Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge, Ariko uryamira mu isarura ni umwana ukoza isoni.”
Bibiliya hano itwereka ko umuntu ukora atabyitayeho agakora umurimo ashinzwe nabi azakena, ariko ukoresha imbaraga ze neza azabona ubukire, bishobora kudahita biza ako kanya ariko kudacika intege bitera kunesha.
Niba ubunebwe butarwanyijwe, bizagira ingaruka mu bice byose by’ubuzima bwacu, harimo akazi, amasomo, imiryango cyane cyane ariko ubuzima bwo mu Mwuka. Umwuka Wera yaduhaye ubutware kandi ntiyifuza ko tuguma mu bunebwe.
Buri muntu wese asabwa gukora ibyo yagakoze neza kandi akabikorana umwete mu rwego rwo gukunda umurimo no kwiteza imbere.
Ku muntu usenga Imana we asabwa gukora neza kurenza abo bari kumwe kugira ngo atange urugero rwiza ntagandishe abandi ahubwo ahore abera abandi bakorana icyitegererezo.
Tugomba gukura mu buryo bw’Umwuka binyuze muguhindura imitekerereze yacu (Abaroma 12: 2).
“Kandi ntimwishushanye n’abikigihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka , ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”
Ibikubiye muri iyi nyandiko harimo ibyatangajwe na Pasiteri Habyarimana Desire usanzwe ari umuyobozi w’ikinyamakuru www.agakiza.com gitangaza amakuru ajyanye n’ijambo ryImana.






