Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga bwihariye bwo gukurikirana no gushyikiriza inzego zishinzwe umutekano abagabo basambanya abana b’abangavu, nyuma y’iminsi ibiri gusa ubu hamaze gufatwa abagabo 13.
Ku ikubitiro imirenge ine muri 14 igize Akarere ka Gatsibo niyo imaze gushyikiriza inzego za Polisi abakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa, iyo mirenge ni Muhura, Gatsibo, Remera na Kageyo, ubu hitezwe icyo abandi banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge nabo bari gukora kugira ngo mu gihe cy’ukwezi bihaye iki kibazo kibe cyarangiye.
Amakuru yizewe agera kuri MUHAZIYACU ni uko muri aba bafashwe harimo uwitwa Hakizimana Jean Baptiste ufite imyaka 28 ukekwaho ko yateye inda umwangavu w’imyaka 16 ubu bakaba babana nk’umugabo n’umugore.
Muri aba bana batewe inda harimo abo ababyeyi babo banze kubwira inzego z’ibanze imyaka y’abuzukuru babo kugira ngo abo bagabo bivugwa ko bateye inda aba bangavu badafatwa, abandi ni abagabo bateye abana inda bakibanira na bo nyuma y’ubwumvikane bw’ababyeyi.
Iki gikorwa cyo gushakisha abagabo bakekwa ko basambanyije abana b’abakobwa bakabatera inda, kije nyuma y’aho habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije na bamwe mu bagize inama y’umutekano itaguye ku Ntara, ba gitifu b’imirenge n’utugari, Dasso na Polisi bikorera mu mirenge yose uko ari 14.
Muri iyi nama buri munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yahagurukanaga nabo bazanye bakiyemeza imbere ya Guverineri w’Intara y’iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel ko bagiye gukurikirana iki kibazo, bose intero yari imwe “igihe cyo kubikora ni uyu munsi gusa”
Ukuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba (RIB) Rutaro Albert we yibukije aba bayobozi bose ko icyo bakurikiranaho aba bantu bashinjwa gusambanya abangavu atari ukubasambanya gusa, ahubwo ngo n’ikindi gikorwa cyose babakorera cy’ishimishamubiri nacyo gifatwa nko guhohotera abangavu.
Ikindi kandi hagarukwa ku ruhare rw’ababyeyi bakamenya ko nta mubyeyi wahishiriye ibyabaye ku mwana we kuko nawe akurikiranwa n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard kuri iki kibazo cy’abana b’abangavu basambanywa bagaterwa inda, yemeza ko bari bamaze iminsi babivuganaho n’abakozi bose babishinzwe.
Yakomeje agira ati: “Hari umunsi w’ubukangurambaga twagize tugenda dusobanura mu mirenge yose, ariko twasanze iki kibazo cyo gusambanya abana no kubatera inda gikomeje hari icyo byagabanyije”
Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa abagabo 497 bateye inda abana b’abakobwa batarafatwa ngo bashyikirizwe inzego z’ubutabera, hari 69 barekuwe kuko habuze ibimenyetso by’uko basambanyije abangavu, gusa hari 209 bo bagejejwe imbere y’ubutabera ubu bakaba bafunzwe.









