MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Muhura: Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umunyeshuri

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
12/05/2021

Umugabo w’umucuruzi ufite imyaka 41 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gusambanya umukobwa wiga ku rwunge rw’amashuri rwa G. S. EAR Muhura ruherereye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo.

Byabereye mu Murenge wa Muhura, mu Kagari ka Taba mu Mudugudu wa Taba tariki ya 11 Gicurasi 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Stiven yabwiye MUHAZIYACU ko uwo mugabo wafatanywe n’umunyeshuri asanzwe ari umucuruzi hafi y’ishuri.

Yagize ati “Umukobwa bamwirukanye ku ishuri kubera ikinyabupfura gike yari yagaragaje aho gutaha yahise ajya kuri uyu mugabo usanzwe acuruza hafi y’ishuri nuko biza kumenyekana ko ariho ari tugiyeyo tumufatirayo.”

Rugengamanzi yavuze ko ugh mugabo yahise atabwa muri yombi mu gihe umukobwa yahise atumwa ababyeyi kugira ngo baganire n’ubuyobozi bw’ikigo ku myitwarire akunda kugaragaza.

Uretse uyu mugabo mu Karere ka Gatsibo bahagurukiye ikibazo cy’abagabo basambanya abangavu aho mu minsi ibiri hamaze gufatwa abagabo 13 bakekwaho gusambanya abangavu.

Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa abagabo bateye inda abangavu 775 abamaze gushyikirizwa ubutabera bakaba barenga 200 mu gihe hakiri gahunda yo gushakisha abakoze aya mahano.

  • Gatsibo: Mu minsi ibiri 13 mu bakekwaho gutera inda abangavu batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GatsiboMuhura

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Ibitekerezo 1

  1. Habumugisha Patrick says:
    5 years yahise

    iyo nkuru ivugwa i muhura ko umwarimu yasambanyije umunyeshuri siyo

    mureke guharabika abarezi.

    umunyeshuri yafatanywe n’umuturajye uturanye nikigo cya G.S MUHURA

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu irangamimerere, kwandika abavuka n’abapfa bikeneye gushyirwamo imbaraga

Mu irangamimerere, kwandika abavuka n'abapfa bikeneye gushyirwamo imbaraga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU