Umugabo w’umucuruzi ufite imyaka 41 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gusambanya umukobwa wiga ku rwunge rw’amashuri rwa G. S. EAR Muhura ruherereye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo.
Byabereye mu Murenge wa Muhura, mu Kagari ka Taba mu Mudugudu wa Taba tariki ya 11 Gicurasi 2021.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Stiven yabwiye MUHAZIYACU ko uwo mugabo wafatanywe n’umunyeshuri asanzwe ari umucuruzi hafi y’ishuri.
Yagize ati “Umukobwa bamwirukanye ku ishuri kubera ikinyabupfura gike yari yagaragaje aho gutaha yahise ajya kuri uyu mugabo usanzwe acuruza hafi y’ishuri nuko biza kumenyekana ko ariho ari tugiyeyo tumufatirayo.”
Rugengamanzi yavuze ko ugh mugabo yahise atabwa muri yombi mu gihe umukobwa yahise atumwa ababyeyi kugira ngo baganire n’ubuyobozi bw’ikigo ku myitwarire akunda kugaragaza.
Uretse uyu mugabo mu Karere ka Gatsibo bahagurukiye ikibazo cy’abagabo basambanya abangavu aho mu minsi ibiri hamaze gufatwa abagabo 13 bakekwaho gusambanya abangavu.
Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa abagabo bateye inda abangavu 775 abamaze gushyikirizwa ubutabera bakaba barenga 200 mu gihe hakiri gahunda yo gushakisha abakoze aya mahano.







iyo nkuru ivugwa i muhura ko umwarimu yasambanyije umunyeshuri siyo
mureke guharabika abarezi.
umunyeshuri yafatanywe n’umuturajye uturanye nikigo cya G.S MUHURA