Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu -NIDA gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gitangaza ko kuva mu kwezi kwa Kanama muri 2020 hatangijwe serivisi yo kwandikira abana bavutse kwa muganga, ubu hateganywa ko igera no mu tugari kandi bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, nubwo bikigaragara ko bigisaba imbaraga za buri wese.
Mu mezi atandatu ashize hatangijwe uburyo bwo kwandikira abana bavutse kwa muganga, imibare igaragaza ko hejuru y’ibihumbi 150 by’abana banditswe, ni mu gihe ikigo cy’ibarurishamibare kivuga ko mu mwaka havuka abana bari hejuru y’ibihumbi 250.
Kwandukura abapfuye mu irangamimerere byo ngo biracyari kuri 30%.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Gicurasi, mu Ntara y’Iburasirazuba habaye ibiganiro bisobanura neza uko irangamimerere mu ikoranabuhanga rizafasha abaturage kubona iyi serivisi ku buryo bworoshye byatumiwemo abakora mu nzego zose zihuriye ku nshingano zihura y’iyi gahunda yo kwandika abana bavutse no kwandukura abapfuye, igenamigambi, imibereho myiza, abahagarariye ibyiciro byihariye, n’imitangire ya serivisi.
Icyatumye hashyirwa imbaraga mu kwandikira abavutse kwa muganga no kwandukura abapfuye mu irangamimerere harimo ibibazo byagiye bigaragara, amananiza mu kwandika abana bavutse, gukora ingendo ndende, ababyaye batabana mu buryo bwemewe n’amategeko basabwaga kujyana n’abo babyaranye kugira ngo umwana wabo abone kwandikwa; n’izindi mpamvu zatumaga iyi gahunda itagerwaho ku rugero rukwiye.
Naho kwandika cyangwa kwandukura uwapfuye byo kugeza n’ubu ngo bamwe ntibabyitaho bitewe no kutabona inyungu yo kwandikisha uwapfuye, inzira itorohereza abantu kubona iyi serivisi, uko amakuru y’impamvu y’imfu ameze usanga bigoranye kuyavuga uko ari, imwe mu miryango igishyingura mu masambu yabo cyangwa mu marimbi acirirtse abegereye adasaba ibyangombwa, …ibi ni bimwe mu byagaragajwe mu biganiro byatanzwe n’abakozi ba NIDA.

Mukesha Josephine Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Irangamuntu NIDA avuga ko igihugu cyafashe gahunda yo kwegereza abaturage serivisi ntibavunike.
Yakomeje agira ati :”Ubu tugeze mu gihe cyo gukoresha ikoranabuhanga, kuko gukoresha ikoranabuhanga byoroshye, n’ibyo wifuza wabikora utavunitse. Mbere abantu bakoraga ingendo ndende bajya gushaka serivisi y’irangamimerere ni yo mpamvu itegeko ryahindutse riranga umwanditsi w’irangamimerere kwa muganga no mu kagari igihe hari uwapfuye.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel avuga ko hitezwe byinshi kuri iyi gahunda nshya y’ikoranabuhanga mu irangamimerere.
Yakomeje agira ati: “Ubu tugiye mu ngamba zikomeye mu buryo budasanzwe,dukoresha umuvuduko udasanzwe, tugakora ibishoboka byose kugira ngo igikorwa gikorwe kandi vuba, kugenzura, gukurikirana kugira ngo cya cyuho twavugaga kitaboneka, kugira ngo igihugu kibashe gukora igenamigambi rishingiye ku mibare nyayo, haba abavutse bakamenyekana, n’abapfuye bakabarurwa.”
Ku isi habarurwa abana miliyoni 44 batagira aho bandite mu irangamimerere, naho muri Afurika y’Iburasirazuba 38% by’abana ntibanditse mu irangamimerere.








