MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Amakimbirane mu miryango yagaragajwe nk’intandaro y’imyitwarire mibi ku mwana

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
08/12/2021
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezeho gusobanurira buri wese uburenganzira bw'umwana

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezeho gusobanurira buri wese uburenganzira bw'umwana

Bimwe mu bibazo bituma abana bagira imyitwarire mibi irimo guta amashuri bakajya mu muhanda cyangwa bakajya gukoreshwa imirimo ivunanye, harimo no kuba imyiryango baturukamo iba ifitanye amakimbirane.

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo cyimaze kuba karande mu miryango itari mike, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ugushyingo 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kimwe n’utundi turere two mu Ntara y’Iburasirazuba, batangije ubukangurambaga bugamije kurengera umwana.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera baganiriye na MUHAZIYACU, bavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abana bagira uburere bubi ahanini biterwa n’imwe mu miryango iba itabanye neza biryo bagahitamo kuyihunga, bamwe bakajya mu mihanda n’aho abandi bakajya gushaka akazi bataye amashuri.

Nyirandegeya Diane, utuye mu Mudugudu wa Mukoma mu Kagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata, yagize ati: “Njyewe mbona kwangirika kw’abana, hari ababyeyi babigiramo uruhare, nk’umubyeyi ntiyite ku mwana nawe akaba tereriyo, cyane cyane nka ba babyeyi bakunda kwibera mu kabari.”

Nyirandegeya avuga ko hari abana baba mu mibereho mibi bitewe n’umuryango uko ubayeho.

Ati: “Inshuro nyishi kandi bituruka ku miryango ibana nabi n’amakimbirane mu muryango, ugasanga rero ibyo bintu byica abana mu bwonko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yavuze ko hakiri ibibazo byinshi mu kurengera umwana, ikaba ari nayo mpamvu habayeho gahunda y’ubukandurambanga kugira ngo buri wese utumvaga uburenganzira bw’umwana abwumve.

Yagize ati: “ Hasanzwe hariho gahunda ziharanira uburenganzira bw’umwana, ariko iyo abantu bavuze ngo dukore ubukangurambaga, ni ukugira ngo ibyo bintu bihabwe umwihariko kurusha ibindi byose dukora buri munsi. Abantu bongere babyumve, uwutari uzi ubwo burenganzira bw’umwana yongere abwumve.”

Mu Karere Ka Bugesera habarurwa abakobwa 378 batewe inda bakiri abangavu hagati y’umwaja wa 2020 na 2021.

Ni mu gihe kandi abana bagera kuri 19 bagarutse mu muhanda. Raporo yo kuwa 7 Ukwakira uyu mwaka igaragaza ko  bamaze gukura abana 11 mu mirimo mibi ikoreshwa abana.

Ubu bukangurambaga buzasozwa tariki ya 14/12/2021 buzibanda ku bikorwa bitandukanye birimo urugendo rugufi rwo kwamagana abahohotera abana; ibiganiro, indirimbo, imivugo, ikinamico, ubuhamya, ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezeho gusobanurira buri wese uburenganzira bw’umwana
Abaturage basobanuriwe uburenganzira bw’abana

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa
Amatora

Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa

24/10/2026
Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze
Amatora

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

23/10/2026
Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa
Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa

22/10/2026
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura no kudaheranwa n’amakosa
Amakuru

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura no kudaheranwa n’amakosa

21/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakora muri VUP banenga abangiza ibikorwaremezo bakorerwa

Abakora muri VUP banenga abangiza ibikorwaremezo bakorerwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU