Nyuma y’uko mu minsi mike ishize Muhaziyacu ikoze inkuru ku kibazo cy’abana b’inzererezi bakomeje kwiyongera mu Mujyi wa Rwamagana, iki kinyamakuru gikomeje kubagezaho byinshi ku buzima bw’aba bana.
Umunyamakuru w’iki kinyamakuru yafashe aya mafoto mu masaha ya nijoro; aha hari saa 23h30. Ba bana birirwa basabiriza mu mujyi wa Rwamagana, bamwe barara mu mateme, abandi bakarara ku mabaraza y’amaduka.

Aya ni amwe mu mafoto yafashwe ku buryo bugoranye kuko abandi iyo babonaga umunyamakuru bahitaga biruka.







