Abatuye n’abakorera mu mujyi wa Rwamagana baratangaza ko babangamiwe n’abana b’inzererezi bakomeje kwiyongera muri uyu mujyi.
N’ubwo ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko bushyira imbaraga mu gushyira aba bana mu bigo bibasubiza mu buzima busanzwe ndetse no kubasubiza mu miryango yabo, abamenyereye uyu mujyi bavuga ko abana ku mihanda yawo ari benshi kurusha uko byahoze.
Abana baba ku mihanda y’Umujyi wa Rwamagana ngo bakora cyane ibikorwa by’urugomo, ubujura no gusabiriza.
Umucuruzi w’imbuto yabwiye Muhaziyacu ko aba bana bagira imyitwarire mibi, ndetse ko cyane cyane iyo bugorobye baba bashaka ko umucuruzi agira icyo abaha, ndetse anavuga ko iyo ubyanze bashobora kumumenesha ibyo yikoreye cyangwa bakaba banamutera amabuye.
Ati: “Birahangayikishije kubona umwana ashobora gutinyuka umuntu mukuru akaba yamutera ibuye, bafite ikinyabupfura gike cyane; nta burere bahawe n’ababyeyi babo, rero ni ikibazo kibangamiye umujyi wa Rwamagana rwose.”
Abenshi ngo si ab’i Rwamagana mu mujyi, kuko ngo haba hari abavuye mu mirenge ihana imbibi n’uyu mu mujyi, cyangwa bavuye mu turere duturanye na Rwamagana, nka Kayonza na Ngoma.
Avuga ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bubikoraho.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasubije Muhaziyacu ko abo bana baturuka ahantu henshi hatandukanye, ariko ko bahora bafata abana nk’aba ngo babafashe.
Yagize ati: “Abo dufashe binjiye mu mujyi wa Rwamagana, tubanza kubanyuza ahantu kugira ngo dufate imyirondoro yabo, dufate ababyeyi babo cyangwa abo bafitanye amasano ba bugufi bashobora kubarera, twaba tubabonye tukabatumaho, tukaganira na bo, ndetse bakahava banditse ko bagiye gukomeza uburere bw’abana babo.”
Yavuze ko abo batabashije kubonera imiryango ya hafi ibarera, Akarere gafitanye amasezerano n’ikigo kitwa “Imizi”, niho bohereza aba bana bakaba ari na ho bakomereza amasomo yabo, hanyuma Akarere nako kakagira inkunga gatera iki kigo gifasha aba bana mu myigire no mu mibereho.
Meya avuga ko iyo basanze umwana ari uwo mu kandi karere, bakorana n’ubuyobozi bw’akarere aturukamo, kuburyo babasubiza mu muryango.
Yongeye at: “Ariko ni urugamba ruhoraho kuko abenshi banafite ababyeyi, ugasanga bivuye nko ku makimbirane yo mu rugo, cyangwa bivuye ko batandukanye buri umwe wese akishakira undi mugabo cyangwa undi mugore, bakananirwa kubana na ba bana.”
Avuga ko abari mu kigo bameze neza uyu munsi, ndetse akanashishikariza abafatanyabikorwa n’abandi banyarwanda muri rusange gufata aba bana, “kuko abana ntabwo barererwa mu bigo by’imfubyi, cyangwa muri centres nka ziriya,” ahubwo ngo bahaba kugira ngo bagororoke.
Muhaziyacu yanamenye ko bamwe batoroka ikigo bajyanywemo bakisubirira ku mihanda, maze ngo nyuma bakongera kwifuza kugisubiramo, dore ko akenshi ku muhanda batungwa no gusabiriza.
Meya Mbonyumuvunyi avuga ngo uru ari “urugamba ruhoraho” rwo gukurikirana abo babyeyi kugira ngo bubahirize inshingano zabo, akongeraho ati, “kandi ntabwo tuzananirwa cyangwa ngo ducike intege.”





