Mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Mudugudu wa Kamata hagaragaye umurambo w’umukobwa witwa Rosine bivugwa ko aturuka mu Karere ka Ngoma wari wahaje aje gusura umusore witwa Mbarushimana Ibrahim bakundanaga.
Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare mu rugo rwa Mbarushimana Ibrahim, uyu akaba yakodeshaga mu Mudugudu wa Kamata akaba ari nawe uyu mukobwa yari yaje gusura.
Abaturage bavuga ko uyu mukobwa yari amaze iminsi itatu mu rugo rw’uyu musore, ngo bakaba bakundaga kuhamubona ariko ngo batunguwe no kumva ko yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide, yabwiye muhaziyacu.rw ko koko mu rugo rw’uwo musore habonetse umurambo w’umukobwa waruhamaze iminsi.
Yagize ati: “Yarahamaze iminsi itatu ariko umusore avuga ko uwo mukobwa yaje arwaye ndetse ngo yarafite imiti yanywaga, hanyuma ngo uyu munsi yari yaraye mu kazi agarutse asanga umukobwa yapfuye.”
Gitifu yakomeje avuga ko bivugwa ko uwo mukobwa avuka mu Karere ka Ngoma, nyuma yo kumenya ko yapfuye umurambo bawujyanye ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Naho Mbarushimana yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bukomeze gukora iperereza. Uyu musore akaba yari asanzwe akora akazi ko koza imodoka mu kinamba.





