Kuva ku wa Gatanu kugera ku cyumweru hirya no hino mu gihugu mu mikino itandukanye barakinaga, amwe mu makipe aturuka mu ntara y’Iburasirazuba yitwaye neza andi yitwara nabi.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ( Rwanda Premier League) ku munsi wa 19, amakipe abiri muri atatu aturuka muri iyi ntara yitwaye neza imwe itsindirwa ku kibuga cyayo.
Kuwa Gatandatu ikipe ya Sunrise yanyagiriye Espoir FC i Rusizi ibitego 5-0, Heroes isanga As Muhanga iwayo iyitsindirayo igitego kimwe ku busa, Bugesera yo yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa.
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru
Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru naho bakinaga umunsi wa munani mu itsinda A makipe aturuka muri iyi ntara yose yitwaye nabi. Kirehe FC yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 3-0, Akagera FC gatsindirwa mu rugo na Aspor FC igitego kimwe ku busa.
Mu itsinda B umukino wa Nyagatare FC na Miroplast FC ntabwo wabaye, naho umukino rurangiranwa wari utegerejwe ni uwahuje Etoile de l’Est na Rwamagana City amakipe yombi birangira anganyije ibitego 2-2
Mu bakobwa mu cyiciro cya mbere ikipe ya Bugesera yatsinzwe na AS Kigali ibitego 3-0, mu gihe mu cyiciro cya kabiri ho bakinaga umunsi wa gatatu wa shampiyona. AS Kabuye WFC yatsinze IPM WFC Kayonza igitego kimwe ku busa, Gatsibo WFC itsinda Kayonza WFC ibitego bibiri ku busa na Nasho WFC yatsinzwe na Taiga WFC ibitego bibiri ku busa.






